Ikirango cya ISO 9001 cyafunguriye amarembo UFACO Garments ku isoko mpuzamahanga

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ibihugu 36 bihagarariwe mu nama yiga ku birango by’ubuziranenge

Mu gihe u Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga ya Komite Tekinike ISO/TC 176 ishyiraho amabwiriza y’ubuziranenge ku mikorere ibungabunga ubuziranenge no gutanga serivisi inoze, uruganda UFACO Garments Ltd ruratangaza ko guhabwa ikirango cya ISO 9001 ku mikorere myiza na serivisi inoze byarufunguriye amarembo haba ku isoko ry’imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.

UFACO Garment Ltd ni uruganda rwatangiye gukorera ku butaka bw’u Rwanda mu mwaka wa 2016 rukora imyenda y’abagabo, abagore n’abana.

Ryari ihurizo rikomeye ku isoko by’umwihariko iry’imbere mu gihugu kuko abakiliya batiyumvagamo imyenda ikorerwa mu Rwanda aho bavugaga ko nta buziranenge namba.

Usibye mu Rwanda, ku isoko ryo hanze nta burenganzira bari bafite kuko byasabaga kuba bafite ikirango cy’ubuziranenge Mpuzamahanga kigaragaza ko ibicuruzwa byabo byizewe.

Mu myaka ibiri ishize babonye ikirango cya ISO 9001 ku mikorere myiza na serivisi inoze byongereye imikorere n’imikoranire aho amasoko yafungutse haba mu Rwanda no hanze.

Umuyobozi wa UFACO Garment Ltd, Bwana Ndayisenga Isaac avuga ko ikirango cya ISO 9001 cyabaye urufunguzo rw’iterambere n’icyizere ntashidikanywaho ku bwiza bw’ibyo bakora.

Ati ” Tumaze kubona iki kirango, byongereye imikorere yacu n’imikoranire n’ibigo bya Leta n’iby’abikorera ndetse no mu mahanga.”

Yongeyeho ko byazamuye icyizere ku bakiliya aho bagura imyenda nta mpungenge zaho yakorewe.

Ati ” Nka Zimbabwe turimo turatangizayo ishami, urumva ni ibintu biri kuva kuba dufite cya kirango.”

- Advertisement -

Yavuze ko iki cyemezo bahawe bwa mbere bafite gahunda yo gukomeza kuzamura urwego rw’ubwiza bw’imyenda bakora kugira ngo batazagitakaza mu bihe bizaza, kuko bifuza guhora baha ababagana serivisi nziza.

Impuguke ziteraniye i Kigali..

Kuva ku wa 09-13 Ukwakira 2023, u Rwanda rwakiriye inama Mpuzamahanga ya ISO TC 176 y’abahanga bashyiraho amabwiriza y’ubuziranenge ku mikorere ibungabunga ubuziranenge na serivisi inoze.

Ni inama ihurije hamwe impuguke 80 ziturutse mu bihugu 36 byo hirya no hino ku Isi zihuriye mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubuziranenge (ISO), yiga ku mabwiriza y’ubuziranenge yibanda ku bwiza na serivisi mu nzego zose.

Murenzi Raymond, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), yashimangiye ko u Rwanda ruri mu nzira nziza mu kwimakaza ubuziranenge mu nzego zose.

Yasobanuye ko kwakira iyi nama yo ku rwego rw’Isi ari umwanya mwiza kuko impuguke zizasura inganda zo mu Rwanda zizafasha kunoza ubuziranenge.

Ati “U Rwanda rurunguka ubunararibonye, ikindi gikomeye ni uko inganda zacu zigira kuri izi mpuguke bazisura bakababwira ibyo bakeneye kuzamura byimakaza ubuziranenge, kugira ngo bagere ku masoko atandukanye ari hirya no hino ku Isi.”

Richard Niwenshuti, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, yavuze ko gutanga ibi byemezo by’ubuziranenge bikomeza gushimangira urwego ibikorerwa mu Rwanda biriho ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa bya ISO rwiyongereye ku buryo bugaragara kandi igihugu cyiyemeje gukomeza umuvuduko.”

Yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira ibikorwa ngenderwaho ndetse no kuzamura ibikorwaremezo bifite ireme.

Jeffrey Hunt, Umuyobozi w’itsinda ry’abahanga bashyiraho amabwiriza y’ubuziranenge ku mikorere ibungabunga ubuziranenge na serivisi inoze, yavuze ko iyi nama iteraniye i Kigali izigirwamo byinshi bizafasha ibihugu bitandukanye kunoza ubuziranenge ku rwego mpuzamahanga.

Ibigo bigera kuri 30 byo mu Rwanda gusa nibyo bifite ikirango cy’ubuziranenge Mpuzamahanga cya ISO 9001.

Impuguke zishyiraho amabwiriza ku buziranenge bw’imikorere na serivisi
Raymond Murenzi, Umuyobozi wa RSB avuga ko ufite iki kirango aba yizewe ku rwego mpuzamahanga
Richard Niwenshuti, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW