Imbwa yari ikuze kurusha izindi ku Isi yapfuye

Bobi imbwa yari ifite agahigo ko kuba imbwa ya mbere ikuze kurusha izindi ku Isi yitabye Imana ku myaka 31 n’iminsi 165.
Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo ‘Guinness World Records’ yatangaje ko Bobi ariyo mbwa izwi ikuze cyane kurusha izindi ku Isi, agahigo yari yambuye indi yari yarabayeho mu mwaka wa 1939 ikaza gupfa ifite imyaka 29 n’amezi atanu.
Ku wa Gatandatu tariki 21 Ukwakira2023 nibwo ababitaga kuri iyi mbwa yari yaramaze kuba umutungo bwite wa Portugal, banditse ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko Bobi yapfuye itarengeje iminsi 11,478.
Baranditse bati ” Uretse kuba ariyo mbwa yarambye ku Isi mu mateka. Iminsi 11,478 ntiyari ihagije kuri twe twagukundaga”.
Iyi mbwa yari yarabaye kimenyabose dore ko muri Gicurasi uyu mwaka hateguwe igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’iyi mbwa, mu birori byabereye ahazwi nka Conqueiros mu Majyepfo ya Portugal byitabirwa n’abarenga 100.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW