Binyuze muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, yahaye gasopo Israël na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera ibitero ikomeje kugaba muri Palestine mu ntara ya Gaza.
Kuva tariki 7 Ukwakira 2023, Igisirikare cya Israël cyatangiye kumisha ibisasu muri Gaza nyuma y’uko abarwanyi ba Hamas bari bagabye igitero muri Israël bakica abaturage abandi bakabashimuta.
Ni intambara ikomeje kuva icyo gihe ndetse ubu imaze kugwamo abarenga ibihumbi birindwi harimo ibihumbi bitanu ku ruhande rwa Palestine.
Ubuyobozi bwa Israël bwakomeje gushinja Iran ko yaba itera inkunga abarwanyi ba Hamas ko ndetse yanabahaye inkunga.
Amir-Abdollahian, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran ari mu kiganiro n’itangazamakuru i Tehran yavuze ko ibyo Israël na Leta Zunze Ubumwe za Amerika buri gukora muri Palestine ari Jenoside ko kandi ari ibintu bizibasira akarere kose.
Yagize ati ” Ndaburira Amerika na Israël ko nibadagarika bwangu ibyaha byibasira inyokomuntu na Jenoside bari gukorera muri Gaza. Buri kimwe cyose gishoboka kizakorwa abaturage barengerwa kandi akarere kose kacu gakomeje kwibasirwa.”
Kugeza ubu imirwano ikomeje guca ibintu ahanini kubera indege za Israël zimisha ibisasu muri Gaza ariko Umuryango w’Abibumbye utangaza ko inkunga zikomeje kugezwa ku baturage benshi bazikeneye nubwo bigoye.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW