Israël yongereye ibitero byo ku butaka muri Gaza

Igisirakare cya Israël cyatangaje ko cyogereye ibitero byo ku butaka mu Ntara ya Gaza yo muri Palestine iyoborwa n’abarwanyi ba Hamas.
Kuva tariki ya 26 Ukwakira, ingabo za Israël zatangije ibitero byo ku butaka aho bateye ibirindiro bya Hamas mu Majyaruguru ya Gaza.
Igisirakare cya Israël cyari cyatangaje ko cyateye ibirindiro bya Hamas bikomeye kuko ariho hari ububiko bw’imodoka z’intambara za Burende ndetse n’ibisasu bikomeye.
Amakuru dukesha CNN aravuga ko Umuvugizi w’Igisirikare cya Israël, Daniel Hagari, yavuze ko ingabo z’igihugu zongereye ibitero byo ku butaka mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu, tariki 27 Ukwakira mu rwego rwo guca intege abarwanyi ba Hamas.
Daniel Hagari yagize ati ” Mu masaha yashize twari twakajije ibitero byo mu kirere… Muri iri joro ibikorwa byacu twabyongeye mu bitaro byo ku butaka. Igisirakare cyacu kirakora impande zose ngo kigere ku ntego zacu.”
Iyi mirwano ihanganishije igisirakare cya Israël n’abarwanyi ba Hamas yatangiye kuva tariki 7 Ukwakira, ubu ikaba imaze kugwamo abantu bakabakaba ibihumbi umunani barimo abanya-Israël 1400 n’abanya-Palestine 7000.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSE.RW