Iyo utizigamiye usaba abo wimye- Guverineri Dushimimana

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Dushimimana Lambert yagaragarije abaturage b’Akarere ka Rubavu ibyiza byo guteganyiriza ahazaza ukiteza imbere ubikesha gukorana n’ibigo by’imari mu bikorwa bibyara inyungu.

Yabigarutseho mu biganiro byakurikiye umuganda usoza ukwezi k’ukwakira 2023 mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rubavu ahatewe ibiti bisaga 5800 ku musozi wa Rubavu hakanatangizwa icyumweru cyo kwizigamira.

Nyirahabimana Liberata umuturage wo mu kagari ka Byahi yatanze ubuhamya bw’ukuntu batangiye itsinda ry’abantu 60 bikaba byaramufashije we n’umugabo we kubona inzu bakava mw’ikode.

Ati ‘’Twatangiye kwizigamira turi itsinda ry’abantu 60 dutanga amafaranga magana atanu tukayabitsa muri Sacco, Twatangiye ndi umupangayi amafaranga ya mbere parcelle yari igihendutse nguramo parcelle ndubaka ndayigurisha ngura aho nifuza ubu ntuye kuri Kaburimbo ku muhanda w’umukara’’.

Yakomeje avuga ko yegereye SACCO ya Rubavu ikamuha inguzanyo akongera ku mafaranga yari afite bityo akubaka izindi nzu zikodeshwa aho kuri ubu zimwinjiriza agara ku bihumbi 120 bya buri kwezi.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari mu Rwanda, Jackson Kwikiriza yamaze abaturage impungenge ku mutekano w’ubwizigame bwabo cyane ko Leta yashyize ikoranabuhanga mu bigo by’imari kugira ngo bukurikiranwe byoroshye umunsi ku munsi.

Ati ‘’Turashishikariza abaturage kurushaho kwizigamira ndetse no gukomeza gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo babashe gukomeza kwiteza imbere. Ikibazo cyari gihari cyari ukuba hari ibigo by’imari byari bitaratangira gukoresha ikoranabuhanga bigatuma gukurikirana imicungire y’umutungo bigorana ariko kuri ubu harimo gushyirwa ikoranabuhanga muri za SACCO ndetse no guhugura abakozi ku micungire inoze y’ibya rubanda.’’

Guverineri Dushimimana Lambert aganira n’abaturage yababwiye ko kwirinda gusaba mu zabukuru ari ukwizigamira ukiri muto.

Ati ‘’Iyo ntacyo witeganyirije birumvikana ko utangira gusaba rimwe na rimwe ukagera n’aho usaba uwo wimye kandi muzi gusaba uwo wimye icyo ari cyo n’uko bibabaza, kera batubwiraga ko imbwa ari eshatu, iya mbere ngo ni iri tungo tuzi, iya kabiri ni umuntu wima uwamuhaye, kwima uwaguhaye nabyo ngo ni ububwa, iya gatatu ni isaba uwo yimye, gusaba uwo wimye nabyo ni ububwa. Kugira ngo rero utazagera aho ukwiye kubitekerezaho ukizigamira.’’

- Advertisement -

Imibare yo muri 2021 itangwa na Minisiteri y’imari n’igenmigambi igaragaza ko Abanyamuryango bizigamira mu matsinda basaga ibihumbi 2700 bafite ubwizigame busaga miliyari 50 mu gihe ubwizigame mu bigo by’imari nabwo busaga Miliyari 1000.

Muri Ejo Heza abanyamuryango bazigama nabo basaga ibihumbi 2700 bageze ku bwizigame nabwo busaga Miliyari 500.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Lambert Dushimimana
Nyirahabimana Liberata yatanze ubuhamya bw’ukuntu yiteje imbere abikesha kwizigamira
Mu musozi wa Rubavu hatewe ibiti bisaga 5800

 

MUKWAYA OLVIER

UMUSEKE.RW i Rubavu