Juvénal yakuriye inzira ku murima Komite ya Kiyovu Sports

Umuyobozi wa Kiyovu Sports company Limited, Mvukiyehe Juvénal, yabwiye ubuyobozi bw’Umuryango wa Kiyovu Sports, ko nta bubasha bufite bw’ibyo bwakoze.

Mu minsi mike ishize, ni bwo abayobozi ba Komite Nyobozi y’Umuryango wa Kiyovu Sports, batangaje ko ibikorwa byose bya Siporo byavuye muri Company bigarurwa mu maboko y’Umuryango wa Kiyovu Sports.

Zimwe mu mpamvu zatumye hakorwa izi mpinduka, abayobozi ba Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports, bavuze ko Company itacunze neza ikipe ndetse kimwe mu bibigaragaza harimo n’amadeni y’abakinnyi bayireze nyuma yo gusesa amasezerano mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nyuma yo gutangaza ibi, Mvukiyehe Juvénal yahise asubiza ibaruwa yandikiwe avuga ko abayimwandikiye batabifitiye ubushobozi ahubwo bagakwiye kureka Inteko rusange igafata umwanzuro.

Muri iyi baruwa yashyizweho umukono na Mvukiyehe, Ndorimana Jean François Regis uzwi nka Général, yasabwe gutumiza Inteko Rusange Idasanzwe y’Abanyamigabane kugira ngo basobanurirwe iby’izi mpinduka.

Ndorimana kandi, yasabwe kwegera abangamategeko kugira ngo atazongera kugwa mu makosa.

Mu mwaka wa 2020, ni bwo Mvukiyehe Juvénal yatorewe kuyobora ikipe ya Kiyovu Sports, asimbuye Mvuyekure François.

Ibaruwa Mvukiyehe yandikiye ubuyobozi bwa Kiyovu Sports

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW