Kamonyi: Abaturage bahangayikishijwe n’abajura b’amatungo

Abaturage bo mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko bahangayikishijwe n’abajura biba amatungo yabo, bagasaba inzego zirimo iz’umutekano guhagurukira ba ruharwa babazengereje.
Aba baturage bavuga ko ikibazo cy’abiba amatungo yabo kimaze gufata intera ndende kuko no mu ijoro ryakeye babatesheje inka ya mugenzi wabo bamaze kuyibaga birukankana ibice bimwe byayo.
Mukashyaka Chantal wo mu Kagari ka Sheri muri uyu Murenge, avuga ko muri uku kwezi kwa Nzeri 2023 abaturage bibwe inka 6 zose harimo n’izo bavanye ahandi.
Ati “Yaba ihene ziziritse ku muhanda barazitura bagatwara ntabwo twabara umubare wazo.”
Mukashyaka avuga ko mu byumweru 2 mu Mudugudu atuyemo hamaze kwibwa inka 4.
Uyu mubyeyi avuga ko hari bamwe mu batwara moto zitagira Plaque bakeka ko ari bo baba baje kuzigambanira bakaba bahafite ibyitso bakeka.
Umukozi ushinzwe Ubworozi mu Murenge wa Rugarika, Ishoborabyose Enock yabwiye UMUSEKE ko nta gikuba cyacitse kuko iyo bafashe yibwe iri joro ari iya 2 bamaze kwiba.
Ati “Hari iya 3 duherutse kugarura iyi bibye iri joro twayibatesheje bamaze kuyikuraho ibice bimwe”.
Ishoborabyose avuga ko inzego z’umutekano zafashe abantu 2 bakekwaho ubu bujura bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB mu Murenge wa Gacurabwenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère avuga ko iki kibazo cy’abajura b’amatungo gihari, ariko bakaba baragifatiye ingamba  zo gukaza umutekano no kurinda amatungo y’abaturage.
Ati “Hari abamaze gufatwa  ashyikirijwe inzego z’Ubugenzacyaha bakurikiranyweho ibyaha by’ubujura.”
Gusa UMUSEKE washatse kumenya umubare w’inka zimaze kwibwa mu mezi 3 ashize nibura, mu Karere kose, Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bugiye kuyiduha turategereza turaheba.
Iki kibazo cy’abajura kandi cyagiye kivugwa mu Murenge wa Gacurabwenge baturage bagashinja uburangare no kudakurikirana imikorere y’amarondo.
Akarere ka Kamonyi mu ibara ry’umutuku
MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW i Kamonyi