Karongi: Abakoraga ibitemewe bafatiwe muri operasiyo ikaze

Ubufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda, Polisi n’izindi nzego zishinzwe umutekano bwataye muri yombi abantu icyenda bari barigize ibihazi bacukura imirima y’abaturage bahigamo amabuye y’agaciro.

Ni muri operasiyo idasanzwe yabaye ku wa 15 Ukwakira 2023 nyuma y’ubuvugizi UMUSEKE wakoreye bariya baturage bo mu Kagari ka Gitwa mu Murenge wa Rubenger bangirijwe imirima.

Muri uriya mukwabu udasanzwe hafashwe abitwa Muragijimana Jean Paul, Tuyisenge Fulgence, Ndayishimiye Elie, Maniraguha Nicodem, Nzanana Emile.

Hafashwe kandi abataruzuza imyaka y’ubukure barimo Irakiza Blaise w’imyaka 16, Iraguha Thierry wa 17, Manirareba Philbert ufite imyaka 14 na Manirakoze Jean de Dieu w’imyaka 16 y’amavuko.

Icyo gikorwa cyo kurwanya abacukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe cyatangiye kuva saa saba z’ijoro kugera saa kumi n’imwe z’igitondo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yabwiye UMUSEKE ko nyuma yo gufatwa kwa bariya bantu hagiye gukurikiraho iperereza ngo hamenyekane abagura amabuye bacukura mu buryo butemewe.

Ati ” Igikurikiraho ni iperereza no kureba ababagurira bose no kumenya aho bijya no kureba icyo amategeko ateganya kigakurikizwa.”

Yasabye abaturage gutanga amakuru y’abatuma n’abagura aya mabuye acukurwa mu buryo butemewe n’amategeko.

ACP Rutikanga avuga ko ibibazo by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe mu turere twa Karongi, Rutsiro na Ngorero bizwi n’inzego z’umutekano.

- Advertisement -

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu avuga ko hagiye guhamagazwa abafite ibirombe mu buryo bwemewe n’amategeko baganirizwe bumve ko batemerewe kugura amabuye avuye mu nzira z’ubusamo.

Imirima y’abaturage bayihinduye ibinogo bahiga amabuye y’agaciro

MUHIRE DONATIEN

UMUSEKE.RW i Karongi