Kayonza: Abasaga 2000 bahawe telefone zifite internet yihuta nk’umurabyo

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Byari ibyishimo ku baturage bahawe telefone ya Airtel Rwanda 4G

Airtel Rwanda nyuma yo kuba ikigo cya mbere cy’itumanaho kimuritse internet yihuta ya 4G, yatangije gahunda yo kugeza murandasi ku banyarwanda bagera kuri miliyoni mu gihe kitarenze umwaka wa 2024.

Icyiciro cya kabiri cya gahunda yo gushyikiriza abaturage telefoni zigezweho yatangirijwe mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukwakira 2023, muri gahunda ya Leta yo gukwirakwiza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu Rwanda.

Ni Ibirori byitabiriwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Musoni Paul n’abandi bayobozi batandukanye.

Ku ikubitiro abaturage bagera ku bihumbi bibiri bo mu Karere ka Kayonza bahawe telefone zigezweho zikoresha internet yihuta nk’umurabyo ya 4G.

Minisitiri Musoni Paula yavuze ko iki gikorwa kigamije kongera umubare w’abaturage bafite izi telefoni ndetse no kuzibona mu buryo bworoshye badahenzwe.

Yongeyeho ko leta y’u Rwanda yifuza ko nibura buri rugo ruba rufite telefoni igezweho kugira ngo bifashe abaturage kubona serivisi z’ikoranabuhanga no kubona amakuru mu buryo bwihuse.

Yabwiye abitabiriye iki gikorwa ko Serivisi nyinshi za Leta ubu ziboneka hifashishijwe ikoranabuhanga, korohereza abaturage kubona telefoni zigezweho bikazafasha buri muturage kubona serivisi akenera hifashishijwe ikoranabuhanga.

Minisitiri Musoni yashimiye Airtel Rwanda ku musanzu ukomeye ikomeje gutanga mu guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda muri rusange no gushyigikira gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kugira ngo abaturage babone telefoni mu buryo bworoshye kandi zibahendukiye.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, CG (Rtd) Emmanuel K Gasana yijeje ubufatanye bw’Intara mu gukwirakwiza iyi gahunda mu baturage batuye iyi Ntara.

- Advertisement -

Yongeraho ko gahunda ya Airtel Money yo korohereza abaturage kubona telefoni zigezweho ari inyunganizi ikomeye mu kwihutisha akazi, imibanire n’umuvuduko mu iterambere.

Guverineri CG (Rtd) Gasana yasabye Airtel Rwanda ko hakongera Network no gushyiraho uburyo bw’Imikoranire buhoraho kugirango abaturage bose bagerweho na telephone zigezweho.

Umuyobozi wa Airtel Rwanda, Emmanuel Hammez yavuze ko bazanye telefone ihendutse kandi ifite imbaraga aho umufatabuguzi akoresha internet yihuta nk’umurabyo.

Yavuze ko iyi telefoni ifite agaciro ka 20,000 Frw aho uyikoresha yishyura 1000 Frw ku kwezi maze agakoresha internet ingana na 30GB,Sms no guhamagara ku mirongo yose.

Ati” Ibi bizafasha abakiliya bacu kwihuta ku muyoboro wa 4G ku buryo buboroheye kuko busanzwe buri muri gahunda nk’izo bamenyereye “.

Emmanuel Hamez yashimiye abafatanyabikorwa ba Airtel Rwanda bakoze ibishoboka byose byatumye igera kuri izi serivisi za 4G LTE ndetse na Leta y’u Rwanda yorohereza ishoramari na guhunda zayo zijyanye no gutanga serivisi nziza ijyanye no guhanga udushya.

Segun Ogunsanya, umuyobozi wa Airtel ku rwego rwa Afurika yavuze ko murandasi ya 4G batangije mu Rwanda ari yo ihendutse kandi intego ari ukuyigeza ku bantu benshi.

Ibarura riheruka mu Rwanda rigaragaza ko ingo zitarenga 20% arizo zibona aya mahirwe yo gukoresha telefoni zigezweho, ariyo mpamvu Leta yashyizeho uburyo bwo kugirango abaturage babone telefoni mu buryo bworoshye kandi zibahendukiye.

Minisitiri Musoni Paula avuga ko iyi gahunda izafasha abaturarwanda
Iyi telefone ya 4G igura ibihumbi 20
Byari ibyishimo ku baturage bahawe telefone ya Airtel Rwanda 4G

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW