Kazungu Denis yasabiwe gufungwa indi minsi 30 (video)

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kokongera igihe cy’iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo kuri Kazungu Dennis ukurikiranyweho ibyaha birimo ubwicanyi, yemera ko yakoreye abantu 14.

Kazungu ntiyageze mu cyumba cy’urukiko, yaburanye hakoreshejwe ikoranbuhanga rya Skype (video) aho afungiye i Mageragere.

Zimwe mu mpamvu Ubushinjacyaha bugaragaraza zo kumwongererera iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo ni uko bugikora iperereza, no gukusanya ibimenyetso ku byaha akurikiranyweho.

Bwagaragaje kandi ko mu gihe cy’iminsi 30 y’agateganyo ishize bwagerageje gukusanya imyirondoro y’abakorewe ibyaha nubwo itaramenyekana kuri bose.

Bwasabye ko mu gihe Urukiko rwakongerera igihe cy’iminsi 30 yo gufungwa by’agateganyo Kazungu Dennis, byaba umwanya wo gukusanya amakuru n’imyirondoro ku bantu yishe n’abo yakoreye ibyaha.

Kazungu Dennis we yavuze ku byo Ubushinjacyaha bumusabiye ntacyo yarenzaho, mu gihe byabafasha mu iperereza.

Umwanzuro uzasomwa kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira, 2023  saa cyenda (15h00).

Kazungu yatawe muri yombi na RIB ku itariki 5 Nzeri 2023, atangira gukorwaho iperereza ku mirambo yari iri mu cyobo cyari ahari igikoni cye.

Aregwa ibyaha 10 birimo ubwicanyi bukozwe ku bushake, guhisha umurambo no kuwushinyagurira, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, iyicarubozo, n’ibindi byaha by’ubugome.

- Advertisement -

Ku RUKIKO

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW