Kigali: Hari abadakozwa kurara mu macumbi arimo udukingirizo

Gukoresha agakingirizo ni bumwe mu buryo bwifashishwa mu kurwanya virusi itera sida, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’inda zitifuzwa, ariko imyemerere ya bamwe no kudasobanukirwa neza ibyiza by’agakingirizo ibangamira iyi gahunda.

Ni ibyagaragaye mu bugenzuzi bwakozwe n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ku bufatanye na RBC, AHF Rwanda n’ibindi bigo.

Itsinda rigari ry’abagenzuzi ryazengurutse hirya no hino muri Hotel, amacumbi n’ahandi abantu basanzwe bidagadurira muri Kigali.

PSF ivuga ko muri ubwo bugenzuzi basanze hari bamwe mu bagana hotel n’amacumbi badakozwa iby’udukingirizo kubera imyemerere.

Hari n’aho basanze ibiciro by’udukingirizo bitigonderwa na bacye maze bagahitamo gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 ni umwe mu bakirisitu batemera agakingirizo. Agira ati “Agakingirizo impamvu ntakemera kari mu bikurura icyaha cyane, ntabwo narara muri Lodge karimo.”

Akomeza avuga ko abonye n’umuntu ufite agakingirizo yamwaganira kure kuko bigaragaza ko ari umusambanyi mu gihe ari we ari umukirisitu.

Icyakora, mugenzi we na we udakozwa ibyo gukoresha agakingirizo ashimangira ko gafite umumaro wo kurinda uwagakoresheje agakoko ka Sida n’inda zitifuzwa.

Ati ” Ibintu byo kwiyiba ntabwo aba ari byiza. Icyakora umuntu utabashije kwihagararaho yabasha kugakoresha.”

- Advertisement -

Leon Pierre Rusanganwa, Umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubuzima muri PSF Rwanda yabwiye UMUSEKE ko ubu bugenzuzi bwakozwe mu rwego rwo kureba ko ibyo basabye ama hotel n’abandi ubwo bari mu bukangurambaga bwo kwita no gukoresha agakingirizo ko byashyizwe mu bikorwa.

Avuga ko basanze ikibazo cy’imyemerere ari imbogamizi aho hari bamwe ngo banga kurara ahari udukingirizo bitwaje Bibiliya.

Ati “Bibiliya iratanga ubutumwa bwiza naho Condom ikarinda, dusanga nta mbogamizi zabamo ku mu Pasiteri wakwanga kurara mu cyumba.”

Rusanganwa avuga ko kurwanya Virusi itera SIDA bigomba kwinjizwa no mu madini kugira ngo akato n’ihezwa biri ku gakingirizo bicike.

Ati “Ariyo mpamvu abantu batajya kukagura, bagenda bafite isoni, umuntu akagenda yububa cyangwa agatoranya kuzakagura ari uko yasinze azi ko nta wumureba, agakingirizo tukabone, tugakoreshe ni uburenganzira bwacu.”

Avuga ko abanyarwanda bakwiriye gufata inshingano zo kugura udukingirizo kuruta guhora bategereje utw’ubuntu dutangwa n’abaterankunga.

Ku bacuruzi b’udukingirizo bazamura ibiciro bitewe n’amasaha aho uko agenda akura, yavuze ko abantu bakwiriye kugira umuco wo kukagendana kuruta kujya kukagura bahenzwe.

Ati “Agakingirizo tugahorane, ntabwo gateye isoni. Ibazo si amafaranga, ikibazo ni uko kabura.”

PSF ivuga bakomeje ibikorwa byo gufasha Abikorera kongera ubumenyi kuri virusi itera Sida, kwipimisha, kumenya ko igihari n’ibindi ndetse n’umuturage akamenya ko ariwe ufite inshingano za mbere ku buzima bwe.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, giherutse kugaragaza ko kuri ubu mu Rwanda abafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida ni 218.314.

Leon Pierre Rusanganwa, Umuhuzabikorwa wa gahunda y’ubuzima muri PSF Rwanda
Itsinda ry’abakoze ubugenzuzi muri Hotel na Lodge z’i Kigali

NDEKEZI JOHNSON /UMUSEKE.RW