Kimenyi Yves yabazwe – Imvune ye iteye ubwoba

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, na AS Kigali, Kimenyi Yves yamaze kubagwa ndetse byagenze neza.

Ni nyuma yo kugirira imvune mbi ku mukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona wabereye kuri Stade Ubworoherane i Musanze.

Uyu munyezamu wakiniwe nabi na rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agblevor, yamaze kubagirwa mu Bitaro by’Inkuru Nziza biherereye i Gikondo. Yabazwe ku wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023.

AS Kigali ibinyujije kuri X (Twitter), yatangaje ko kubagwa kwa Kimenyi byagenze neza ndetse bitanga icyizere ko azakira vuba.

Bati “Amakuru agezweho ku munyezamu wacu, Kimenyi Yves. Ejo kubagwa byagenze neza kandi umukinnyi wacu arimo koroherwa.”

Kimenyi yavunitse amagufa abiri yo ku murundi (tibia&peroné). Ashobora kumara amezi ari hagati y’atanu n’umunani hanze y’ikibuga.

Imvune Kimenyi yagize
Yavunitse amagufa abiri yo ku murundi

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW