Koreya ya Ruguru igiye gufunga Ambasade yayo i Kampala

Ubuyobozi bwa Ambasade ya Koreya ya Ruguru i Kampala muri Uganda bwatangaje ko bugiye gufunga Ambasade yabwo.

Tariki ya 23 Ukwakira, ni bwo Perezida Yoweri Kaguta Museveni, mu biro bye  yakiriye intumwa za Koreya ya Ruguru zari ziyobowe na Ambasaderi wayo, Jong Tong Hak.

Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Uganda birimo The Independent na Chimp reports, aravuga ko ibiganiro by’aba bombi byagarutse ku buryo Uganda na Koreya ya Ruguru byakomeza kugirana umubano mwiza nta Ambasade ya Koreya iri i Kampala.

Ambasaderi Jong Tong Hak, yabwiye itangazamakuru ko icyemezo cya Leta ye cyo gufunga Ambasade yari muri Uganda, cyafashwe bijyanye n’imyanzuro abategetsi ba Pyongyang bafashe yo kugabanya za Ambasade bijyanye no kugabanya amafaranga yasohokaga mu gihugu.

Ambasaderi mu magambo ye yavuze ko umubano wa Uganda na Koreya ya Ruguru, uzakomeza kubaho n’ubwo nta Ambasade izaba iri Kampala.

Ambasaderi Jong Tong Hak yagize ati “Kutagira Ambasade hano ntibyahagarika imitima yacu, intekerezo zacu n’ubugingo bwacu. Umubano wacu mwiza uzakomeza gukomera no kwaguka. Ibi nabibwiwe na Guverinoma yanjye. Nabaye hano Kampala imyaka myinshi, nkunda Uganda n’abaturage bayo.”

Uganda na Koreya ya Ruguru, bisanzwe ari ibihugu bifitanye umubano mwiza mu bya Politike, umaze imyaka irenga 50 kuva Uganda iyoborwa na Id Amin kugeza n’ubu ku buyobozi bwa Museveni.

Perezida Museveni yahuye n’intumwa za Koreya ya Ruguru

MUGIRANEZA THIERRY/UMUSEKE.RW