Musanze: Ku muyobozi hasanzwe Kanyanga ushyiraho ikibiriti ikagurumana

Manizabayo  Ferdinand usanzwe ari umuyobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Musanze mu rugo iwe hasanzwe inzoga akura mu gihugu cya Uganda mu buryo butemewe, zirimo Kanyanga usukaho umuriro ikaka, Vodka n’izindi abaturage banywa bakazezengera bamwe bakarara mu miferege.

Uyu mugabo asanzwe ashinzwe amakuru mu Mudugudu wa Gataba, Akagari ka Gasakuza, Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze.

Yafashwe ku wa 5 Ukwakira 2023 ubwo habaga umukwabu wo gufata abaturage bari bataburuye inka yahambwe yipfishije maze bakayirya.

Mu kujya mu rugo rwa Imanizabayo wari mu bakekwaga nibwo abayobozi n’abaturage bahasanze izo nzoga za magendu.

Mu zahafatiwe harimo Kanyanga, Vodka, amasahashi 60 y’inzoga yitwa Crane n’izindi z’amoko atandukanye zituruka mu gihugu cya Uganda mu buryo butemewe n’amategeko.

Nsengimana Aimable, Umunyamabanga Nshingabikorwa w’Umurenge wa Gacaca, yabwiye bagenzi bacu bo muri Kigali Today ko ari ibintu bigayitse kuba umuyobozi wakabaye intangarugero yijandika mu bikorwa nka biriya.

Yagize ati ” Kugeza ubu aracyashakishwa ngo akurikiranwe hamenyekane ibindi kubyo akekwaho. Ariko twamubona tutamubona ikiriho ni uko imyitwarire nk’iyo idakwiye kuko igayitse, ikanatanga isura mbi.”

Gitifu Nsengimana yavuze ko nta na rimwe ubuyobozi buzemerera umuntu wese, kwishora mu bikorwa bifitanye isano n’ibyo bya magendu kimwe n’ibiyobyabwenge.

Muri uru rugo hasanzwe na ‘bote’ za gisirikare

 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW