M23 yambuye ingabo za Congo imbunda na Drones biherutse kugurwa mu mahanga

Umutwe wa M23 ukomeje kujegeza ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi werekanye intwaro zigezweho zirimo na ‘Drones’ z’ubutasi wambuye ingabo za Leta ya Congo, FARDC, n’imitwe y’inyeshyamba yanywanye na Leta.

Ni ibikoresho bya gisirikare inyeshyamba z’umutwe wa M23 zerekanye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira 2023.

Mu ntwaro zerekanywe harimo izigezweho zisanzwe zikoreshwa n’umutwe w’abasirikare barinda Perezida Tshisekedi, iz’umutwe kabuhariwe uzwi nka Hibou ndetse n’iza ba mudahusha.

Mu mbunda uyu mutwe werekanye harimo za Machine Guns ndetse n’izindi mbunda ziremereye z’amoko atandukanye.
Mu bikoresho M23 yerekanye kandi harimo za drones ivuga ko FARDC yifashishaga mu gukora akazi kayo k’ijoro ndetse n’ibikoresho byinshi by’itumanaho.
Uyu mutwe uvuga ko ibyo werekanye ari nk’agatonyanga mu nyanja, kuko ngo ufite “intwaro nyinshi wafashe ndetse n’imfungwa z’intambara zo mu mitwe itandukanye” yafatiye ku rugamba.

Izi ntwaro zafatiwe mu bitero ingabo za Guverinoma ya Congo n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro ikorana na FARDC bakomeje kugaba kuri M23.

Maj Willy Ngoma, Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare yavuze ko bamaze iminsi bahanganye n’aba mudahusha ba FARDC, abo mu mutwe urinda Tshisekedi ndetse na Hibou.

Yanyomoje ibivugwa na Leta ko M23 ihanganye n’abasirvile bahawe intwaro bibumbiye mu cyiswe Wazalendo.

Maj Willy Ngoma yavuze kandi ko ku rugamba rwatangijwe na FARDC banahanganye na FDLR yahawe ibikoresho bigezweho ndetse n’abacanshuro b’abazungu basanzwe bakorana na FARDC n’imitwe irimo APCLS, Nyatura n’abandi.

Umutwe wa M23 wabwiye amahanga ko wifuza ibiganiro na Guverinoma ya Congo kuko inzira yo kurwana Perezida Tshisekedi yahisemo atazayitsinda.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW