Minisitiri Dr Musafiri yagiranye ibiganiro n’Umupfumu Rutangarwamaboko

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi,Dr  Musafiri Ildephonse n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi,RAB, Dr Thelesphore Ndabamenye, ku wa 9 Ukwakira 2023, bakiriye umupfumu,umushakashatsi akaba n’umuyobozi w’ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco,Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste.”

Mu byo baganiriye harimo uko imbuto nkuru z’u Rwanda; Uburo, Amasaka, Isogi, n’Inzuzi ndetse n’ibiti gakondo nk’Umuvumu, Umurinzi, Umwishywa, Ibikangaga n’ibindi byasigasirwa.

Ku rubuga rwa X ,Rutangarwamaboko yatangaje ko ”Yanyuzwe no kwakirwa na Dr Musafiri  hagamijwe Ubworozi n’Ubuhinzi Bishingiye Ku Muco.”

Ati” Imbuto Nkuru z’u Rwanda Nyagasani, Uburo,amasaka ,isogi n’inzuzi  wabinganya iki mu mbonezamirire ko aha abakurambere bacu,abazimu bacu batazima,bahamije ko n’ibyo kurya byabo byari n’imiti y’umwimerere.”

Akomeza agira ati “Ibiti n’Imiti bya Gihanga twabinganya iki mu musaruro no kubungabunga Isanzure!

Rutangarwamaboko Nzayisenga Modeste, ni umwe mu berura,  bagakorera ku mugaragaro ibikorwa by’ubuvuzi gakondo no kwambaza Imana mu buryo bwa kera bw’abanyarwanda.

Umupfumu Rutangarwamaboko, we ahamya ko amaherezo uku kwemera gakondo kuzongera gushinga imizi, kuko ‘ubuzima ari uruziga’ kandi ko ‘ibintu bizasubira aho byavuye.’

Afite impamyabumenyi ebyiri za kaminuza za Masters mu ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, n’ibigendanye n’umuco, ubukerarugendo n’amateka.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW