Muhanga: Abagore bahohoterwa n’abo bashakanye batuye RIB agahinda 

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, babwiye Inzego z’ubugenzacyaha ko barimo gukorerwa ihohoterwa rikabije n’abagabo bashakanye.
Ibi babivuze  mu bukangurambaga RIB bugamije kwibutsa Inzego z’ibanze uruhare rwabo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.
Muri ubu bukangurambaga abakozi ba RIB babasobanuriye amoko y’ihohoterwa, ingaruka bigira k’ubarikorewe, ndetse n’ubufasha Isange One stoo Center itanga.
Bamwe muri aba bagore bavuga ko  bafite abana batanywe n’abagabo babo bikabagora kubarera no kubishyurira amashuri.
Mukabatsinda Daprose avuga ko yabyaranye abana 2 n’umugabo, arabamutana mu bukene bwinshi ajya kwibera mu Mujyi yubakisha inzu z’ibitabashwa asize abana n’umugore muri ubwo bukene.
Ati “Urukiko rwamutegetse kujya atanga indezo y’ibihumbi 10 buri kwezi ariko yaje kugeraho yanga kuyatanga.”
Uyu mubyeyi avuga ko umwana mukuru muri abo, ubu yicaye mu rugo abandi bamaze ukwezi biga.
Mukabuzizi Claudette avuga ko mbere yuko ashakana n’umugabo we yabanje kumubwiza ukuri ko yabyariye iwabo, ko niba amukunze yarera n’uyu mwana arabyemera.
Ati “Natahanye uwo mwana ariko uko iminsi yagiye ihita indi igataha ni nako umugabo byamugwaga nabi agahora ansaba kujya nohereza umwana mu bavandimwe bari hirya no hino umwana agahora mu ngendo.”
Mukabuzizi avuga ko byageze nubwo umugabo akubita uyu mwana amuvuna ukuboko bamuha insimburangingo.
Ati “Nashatse kumurega muri RIB abo kwa Data bukwe barambuza baratwunga biranga biba iby’ubusa ubu nataye urugo.”
Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Muhanga, Nyirimigabo Vénuste avuga ko agiye gukurikirana ibi bibazo by’aba babyeyi  bakorerwa ihohoterwa kugira bahabwe Ubutabera.
Ati “Hari igihe abaturage nabo batanyurwa n’ibyemezo by’Inkiko kandi Inkiko zarabifasheho icyemezo.”
Muri ibi biganiro bamwe mu bagabo bagaragaje ko hari bagenzi babo bakubitwa bakanahozwa ku nkeke n’abagore babo ariko bakanga kubivuga.
Aba bagiriwe inama na RIB ko uwahohotewe wese atagomba kubihisha ahubwo ko uko abagore batinyuka kubigaragaza n’abagabo bagomba kubivuga, abaribakorewe bagahanwa hakurikijwe amategeko.
Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Muhanga Nyirimigabo Vénuste avuga ko agiye gukurikirana iby’iri hohoterwa aba babyeyi bakorerwa
Mukabuzizi Claudette yasabye gukizwa ihohoterwa akorerwa
Inzego za RIB zakiriye ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa bamwe mu baturage
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Cyeza mu biganiro na RIB.
MUHIZI ELISÉE 
UMUSEKE.RW i Muhanga