Mukansanga Salma ntazasifura Igikombe cya Afurika 2024

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, yakuye ku rutonde rw’abazasifura Igikombe cya Afurika cy’Abagabo, abasifuzi mpuzamahanga batanu barimo Mukansanga Salma.

CAF yaherukaga gutangaza abasifuzi 32 bazasifura imikino y’Igikombe cya Afurika cy’Abagabo kizabera muri Côte d’Ivoire umwaka utaha muri Mutarama. Kuri uru rutonde hagaragaragaho abasifuzi babiri b’Abanyarwanda barimo Uwikunda Samuel na Mukansanga Salma.

Mbere y’uko hemezwa urutonde ndakuka rw’aba basifuzi, habanza gutangwa amasomo arimo n’ikizami kigaragaza uko ubuzima bwa buri musifuzi buhagaze [Test physique] kugira ngo bamenye niba ubuzima bwa bo buhagaze neza uko CAF ibyifuza.

Aya masomo ntiyahiriye Mukansanga, kuko mu basifuzi batanu barimo batsinzwe, na we arimo ndetse bahise bakurwa ku rutonde ku munota wa nyuma.

Ikinyamakuru Mishe Mishe MTV, cyagarutse ku makosa ya bamwe mu basifuzi batari kuri uru rutonde nka Janny Sikazwe ukomoka muri Zambia uheruka kurangiza umukino wahuzaga Tunisie na Mali ku munota wa 85 mu gikombe cya Afurika giheruka.

Abandi basifuzi bakuwe ku rutonde, ni Bacary Gassama [Gambia], Maguete N’diaye [Sénégal], Janny Sikazwe [Zambia], na Victor Gomez [Afurika y’Epfo]. Bisobanuye ko hahita hashakwa abasimbura b’aba uko ari batanu.

Amakuru avuga ko aba basifuzi bandi b’abagabo, CAF yasanze hari amakosa menshi bagiye bakorera mu mikino mpuzamahanga baheruka gusifura.

Mukansanga aheruka gusifura Igikombe cy’Isi cy’Abagore cyabereye muri Nouvelle Zélande n’icy’Abagabo cyabereye muri Qatar kikegukanwa na Argentine.

Aheruka gusifura igikombe cy’Isi cy’Abagabo cyabereye muri Qatar
Mukansanga na Uwikunda bari ku rutonde rw’abazasifura Igikombe cya Afurika ariko umwe yaruvuyeho

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW

- Advertisement -