Mvukiyehe Juvénal yagaruye Bogota Labama mu Rwanda

Umuyobozi wa Addax Sport Club yahoze yitwa Rugende FC, Mvukiyehe Juvénal yamaze guha akazi Bogota Labama wamenyekanye mu makipe arimo Rayon Sports.

Nyuma yo kugura ikipe ya Rugende FC ndetse akayita Addax Sport Club, Mvukiyehe Juvénal yatangiye gushaka abatoza bazayitoza.

Iyi kipe yahereye kuri Bogota Labama, imuha akazi ko kuba umutoza wungirije.

Bogota yamenyekaniye mu makipe yo mu Rwanda, arimo Rayon Sports, APR FC, Musanze FC, AS Muhanga.

Yanaciye mu makipe arimo URA FC na KCCA zo muri Uganda.

Bogota Labama yagarutse mu Rwanda nk’umutoza
Mvukiyehe yamaze kugura ikipe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW