Ni ishema kwakira ibikorwa mpuzamahanga nka Trace Awards- RDB

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Ariella Kageruka, Umuyobozi w'Ishami ry'Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere ( RDB) kirasaba buri munyarwanda guterwa ishema no guhora yiteguye kwakira ibikorwa mpuzamahanga, kuko bitanga inyungu ku byiciro bitandukanye by’ubuzima bw’igihugu no kumurika u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Ariella Kageruka, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB, yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023, ubwo hagaragazwaga ishusho y’imyiteguro y’ibirori bya Trace Awards & Festival bigiye kubera mu Rwanda.

Ibihembo bya Trace Awards byateguwe na televiziyo mpuzamahanga y’imyidagaduro ya Trace Africa ifite icyicaro muri Afurika y’Epfo, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere ( RDB), binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.

Ni ibirori bizabanzirizwa n’Iserukiramuco rizaba tariki 19-20 Ukwakira 2023 muri Camp Kigali, bisozwe no gutanga ibihembo nyamukuru ku wa 21 Ukwakira muri Bk Arena.

Itike yo kwitabira iri serukiramuco no gutanga ibihembo mu minsi itatu, izaba ari 20,000 Frw, 25,000 Frw na 30,000 Frw.

Hashyizweho akarusho ku bantu bafite ikarita ya BK Arena, izaberamo ibi birori aho bazagabanyirizwaho 25%.

Byibura abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 700 na miliyoni barimo ibyamamare ku migabane y’Isi yose biteganyijwe ko aribo bazabyitabira.

Bizanyura kandi Live kuri Trace TV, no ku rubuga rwa youtube n’ahandi aho byibura abarenga Miliyoni 500 bo mu bihugu 190 biteganyijwe ko bazabikurikirana.

Ariella Kageruka, yavuze ibihembo bya Trace ari urubuga rukomeye rwo kwerekana ibikorwa by’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

- Advertisement -

Yavuze ko abahanzi b’Abanyafurika bakurikirwa ku rwego ruhambaye ku buryo amaso yose azaba yerekeye mu Rwanda.

Yagaragaje ko ibyinjira mu gihugu binyuze mu bikorwa nk’ibi bizamura igihugu ku isonga bigafasha abaturage kurushaho gutera imbere.

Yagize ati “Ntabwo ubukerarugendo bwakunda hatabayeho ibitaramo bizana abantu batandukanye bavuye mu bihugu bitandukanye.”

Yongeyeho ko “Dutegerezanyije amatsiko iminsi itatu ishimishije mu buhanzi bwa Afurika, umuco n’imyidagaduro.”

Kageruka yavuze ko abanyarwanda bagomba kujya bahora bitegura ibikorwa mpuzamahanga kuko hubatswe ibikorwaremezo byiza ndetse n’amahanga ashima u Rwanda uko rwakira abarugana.

Yagize ati ” Tubonereho n’umwanya wo kugira ngo dushimire Abanyarwanda ndetse n’abikorera ku giti cyabo, by’umwihariko no kubategura ko buri gihe u Rwanda ruzajya rwakira ibi bikorwa mpuzamahanga.”

Yashimangiye ko abazaturuka imihanda yose baje mu birori bya Trace Awards& Festival bazasiga agatubutse mu gihugu.

Olvier Laouchez, Umuyobozi wa Trace Group itegura Trace Awards& Festival yashimye Guverinoma y’u Rwanda n’ubuyobozi bwa RDB, Rwanda Convention Bureau n’abandi bari gutegura ibi birori by’imbonekarimwe.

Yavuze ko imyaka ibiri yari ishize bari gukorana na RDB kugira ngo ibi birori bizabera mu rw’imisozi igihumbi.

Laouchez yashimangiye ko ubukungu bw’u Rwanda buri ku rwego rushimishije k’uburyo rufite ibikenewe byose ngo rwakire ibikorwa mpuzamahanga.

Ati ” Turashimira Leta y’u Rwanda, ibigo, imiryango n’abantu ku giti cyabo bari gukora ubudacogora kugira ngo ibihembo n’ibirori bya Trace bizagende neza.”

Muri ibi bihembo abahanzi nyarwanda ntibarengejwe ingohe kuko bashyiriho icyiciro cyabo, gihatanyemo Chriss Eazy, Kenny Sol, Ariel Wayz, Bruce Melodie na Bwiza.

Mu byiciro 26, ikindi kirimo umunyarwanda ni icy’abahanzi bahiga abandi mu bakomoka muri East Africa, kirimo Diamond Platnumz, Zuchu, Bruce Melodie, Nadia Mukani, Khaligraph Jones na Azawi.

Abahanzi bari guhatana mu byiciro birenze kimwe barimo Burna Boy, Ayra Starr, Davido, WizKid, Bruce Melodie, Tiwa Savage, Yemi Alade, Fireboy DML na Rema.

Ibi birori bizayoborwa na D’Banj ndetse na Maria Borges aho biteganyijwe ko bizaririmbwamo n’abahanzi barenga 60.

Ariella Kageruka, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubukerarugendo no kubungabunga za Pariki muri RDB
Olvier Laouchez, Umuyobozi wa Trace Group itegura Trace Awards& Festival
Umuyobozi ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Rwandair, Haba Adidja Kamwesiga
Kyle Schofield, Umuyobozi wa Q& A Solutions yavuze ko batewe ishema no kuba ibirori bya Trace bigiye kubera mu Rwanda

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW