Niger: Bari mu cyunamo cy’iminsi itatu

Minisiteri y’ingabo muri Niger yatangaje ko hashyizweho icyunamo cy’iminsi itatu mu gihugu cyose nyuma y’igitero cyahitanye abasirikare bagera kuri 29 ndetse n’umubare w’abantu benshi babarirwa mu magana kuva igisirikare cyahirika ubutegetsi muri Nyakanga.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’ingabo yavuze ko abasirikare bishwe n’intagondwa ziyitirira idini ya Islam zibarirwa mu magana.

Zabagabyeho ibitero hakoreshejwe ibiturika bikozwe mu buryo bwa gakondo hamwe n’imodoka z’ubwiyahuzi.

Yongeye ho kandi ko umubare mwinshi w’abakora iterabwoba babarirwa muri mirongo nabo biciwe mu gitero cyo gusubiza inyuma izo ntagondwa cyabereye hafi y’umupaka wa Mali.

Kuva igisirikare cyafata ubutegesi muri Niger, ibitero by’intagondwa ziyitirira Islam byiyongereye kurushaho.

Abasirikare bavuze ko bahiritse guverinoma ya Perezida Mohamed Bazoum kubera ko nta mutekano waharangwaga.

Bibaye mu gihe Ubufaransa buri gukura muri Nigera abasirikare babwo 1,500 mbere y’uko umwaka urangira.

Abasirikare b’Ubufaransa bari bamaze igihe barwanya ibikorwa by’intagondwa muri Niger zirimo izahageze ziturutse muri Mali muri 2015.

Mu cyumweru gishize ambasaderi w’Ubufaransa yavuye muri iki gihugu nyuma y’igihe yaramaze acungishijwe ijisho muri ambasade yabwo mu murwa mukuru Niamey.

- Advertisement -

Ibitero by’intagondwa ziyitirira idini ya Islam muri Niger bikomeje kwiyongera.

Ku wa kane w’icyumweru gishize, intagondwa zibarirwa mu magana, zari kuri za moto, zivuganye abasirikare 12 mu Majyepfo ashyira Ubureganzira bwa Niger.

Abasirikare basaga 17 bishwe mu kwezi gushize mu kindi gitero cyabereye hafi y’umupaka na Burkina Faso.

 

Ivomo: BBC

MURERWA DIANE/UMUSEKE.RW