Nyamasheke: Umwana w’imyaka 13 yarohamye mu Kivu

MUHIRE DONATIEN MUHIRE DONATIEN

Umwana w’imyaka 13 wo mu Karere ka Nyamasheke, yarohamye mu Kivu, kugeza ubu aracyashakishwa.

Byabaye kuri uyu wa Gatandatu ku isaha yasaa munani tariki ya 21 Ukwakira 2023, bibera ku cyambu cya Kirambo mu Mudugudu wa Kabuga, Akagari ka Kibogora, Umurenge wa kanjongo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvenal,yabwiye UMUSEKE ko ibyo byago byabaye byatewe n’uko nyakwigendera yagiye koga mu kivu atabizi neza, asaba ababyeyi kujya babwira abana babo kwirinda kujya mu Kivu batambaye amajire yabigenewe.

Ati”Ayo makuru niyo umwana witwa Ndizeye Erneste w’imyaka 13 yarohamye uyu munsi saa saba na mirongo itanu,byatewe ni uko  yajyanye na bagenzi be koga we, yaratarabimenya neza ararohama.
Turasaba ababyeyi ko bakajya bababwirako abana babo  kujya mu kivu batambaye amajire ko ari ikosa”.

Ku bufatanye bw’abaturage na DASSO baracyashakisha umurambo wanyakwigendera ngo ushyingurwe.

MUHIRE Donatien/UMUSEKE.RW