Nyanza: Umukobwa w’imyaka 16 birakekwa ko yiroshye mu cyuzi

NSHIMIYIMANA THEOGENE NSHIMIYIMANA THEOGENE
Icyuzi cya Nyamagana gikunze kugwamo abantu bagapfa
Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 16 birakekwa ko yiyahuye mu cyuzi cya Nyamagana giherereye mu mudugudu wa Nyamagana A mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Amakuru avuga ko hari umubyeyi watanze amakuru mu gitondo cyo kuri uyu wa 22 Ukwakira 2023 ahagana i saa kumi n’imwe n’igice za mu gitondo (5h30) ko abonye umuntu utazwi yikubita mu cyuzi cya Nyamagana.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Busasamana, Egide Bizimana yabwiye UMUSEKE ko amakuru bahawe n’uwo mubyeyi ko yabonye ari we wikubita mu cyuzi cya Nyamagana bigakekwa ko yiyahuye.
Yagize ati“Twamenyesheje RIB yatangiye iperereza”
Abatabaye babwiye UMUSEKE ko umurambo we wari ku nkombe z’icyuzi, akaba yari umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 16 y’amavuko.
Imyirondoro ye inzego z’ubuyobozi zivuga ko itaramenyekana, umurambo we ukaba wajyanwe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.
Abaturage bavuga ko hari amagambo yari yanditse ku kaboko atabashije gusomeka, icyuzi cya Nyamagana gikunze kugwamo abantu bagapfa baba ari abarikoga cyangwa abiyahuriramo.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza