Nyanza: RIB yatanze umucyo ku mafaranga acibwa uwakomerekejwe

Abayobozi mu nzego z’ibanze bagaragarijwe urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko amafaranga acibwa uwakomerekejwe ari inzitizi mukuba yahabwa ubutabera bitewe nuko rimwe na rimwe ntayo aba afite

Mu bihe bitandukanye hari bamwe mu baturage bagiye bagaragaza ko amafaranga acibwa uwakomerekejwe cyane iyo ageze kuri RIB bihutira kumwohereza kwa muganga bamusaba raporo y’abahanga, iyo ageze kwa muganga ubwishingizi ntibukora yivuza 100%, abayobozi bo mu nzego z’ibanze bagaragarije RIB ko ayo mafaranga ari inzitizi mukuba uwo muntu yahabwa ubutabera.

Ndayisenga François umukuru w’umudugudu wa Kivumu akaba ari nawe uyobora bagenzi be yabwiye RIB ko amafaranga acibwa uwakomerekejwe ibihumbi cumi na bibiri y’u Rwanda ari imbogamizi kuba uwo muntu yahabwa ubutabera

Yagize ati”Ariya mafaranga  kudafite ubushobozi biramugora kuburyo ashobora no kureka kujya gutanga ikirego bitewe nayo mafaranga adafite turasaba RIB koroshya kuri ariya mafaranga mu rwego rwo gutanga ubutabera buboneye”

Ntirenganya Jean Claude umukozi w’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) avuga ko amafaranga acibwa abarwanye bagakomeretsanya bamaze guhaga ibiyobyabwenge ari ngombwa

Yagize ati”Abaganga birashoboka ko banayashyizeho kugirango bigabanuke kuko niwibuka ko ntabushobozi ufite ni bagusagarira akenshi uzabahunga wigendere”

RIB ikomeza ivuga ko ntawabura ubutabera kubera ubushobozi bucye iyo uwo muntu bizwi ko nta bushobozi afite bakorana n’inzego z’ibanze kuburyo uwo muntu Leta ishobora kumwishingira ariko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina byo iyo boherejwe kwa muganga ngo bazana raporo y’abahanga byo nta kiguzi  bacibwa ari nayo mpamvu abayobozi banasabwa kwigisha abaturage babo kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina uwo byabaho bakihutira guhera amakuru RIB ku gihe.

Abayobozi mu byiciro bitandukanye by’inzego z’ibanze bo mu murenge wa Busasamana mu karere ka bateguriwe amahugurwa na RIB ku nsanganyamatsiko igira ati”Uruhare rw’abayobozi b’inzego z’ibanze mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana”.

- Advertisement -