Nyanza: Urujijo ku mugabo wasanzwe mu nzu yapfuye

Umugabo wo mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza yasanzwe mu nzu yapfuye, RIB ikaba yatangiye iperereza.
Byabereye mu mudugudu wa  Kabuga mu kagari ka Rwotso mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza kuwa 16 Ukwakira 2023 aho umusore witwa Habumugisha w’imyaka 20 y’amavuko  yatabaje  ahagana  i saa kumi n’imwe avuga ko abyutse agasanga se umubyara witwa Urimubenshi Jean  Pierre w’imyaka 59 y’amavuko asanze yapfuye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kibirizi, Murenzi Valens yabwiye UMUSEKE ko amakuru umwana wa nyakwigendera yabihereye nuko se yaje mu rugo ari muzima nta kibazo afite
Yagize ati“Yatashye nka saa moya ari muzima nkuko umwana abivuga aramugaburira muri saloon aba ari naho amusiga gusa RIB yatangiye iri gukora iperereza”.
Abatuye hariya bahaye amakuru UMUSEKE ko nyuma yuko abaturage n’ubuyobozi bageze aho nyakwigendera yaguye basanze umurambo maze  bawujyanye  mu cyumba yararagamo.
Umurambo wajyanywe ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzuma kugirango hamenyekane icyo yazize.
Abatuye muri kariya gace bavuga ko nyakwigendera bikekwa ko yaba yarozwe.
Theogene NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW / Nyanza