Perezida wa Gabon yahuye na Tshisekedi afite imbunda ye

Gen Brice Clotaire Oligui Nguema uherutse guhirika ubutegetsi muri Gabon yakoze urugendo rwe rwa kabiri hanze ya Gabon aho yahuye na Perezida Tshisekedi afite imbunda ye ku itako nta guhumbya.

Gen Brice Clotaire Oligui Nguema yahiritse ubutegetsi bwa mubyara we, Ali Bongo Ondimba, tariki 30 Kanama 2023.

Uyu mujenerali warahiriye kuyobora igihugu cya Gabon mu gihe cy’inzibacyuho yageze i Kinshasa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Ukwakira 2023.

Perezidansi ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje iby’uru rugendo ibinyujije ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twiiter.

Yavuze ko urugendo rwa Gen Oligui rugamije kumvisha abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa ECCAS-ECCAS gukuraho icyemezo gihagarika Gabon muri uwo muryango.

Gabon yahagaritswe muri uwo muryango ku wa 30 Kanama 2023 kubera ihirikwa ry’ubutegetsi ryakozwe n’abasirikare barangajwe imbere na Gen Oligui.

Ali Bongo yahiritswe hashize amasaha make Komisiyo y’amatora itangaje ko yatsindiye manda ya gatatu, nyuma y’imyaka 14 yari amaze ku butegetsi.

Gen Nguema yavuze ko icyatumye bahirika ubutegetsi ari uko amatora yari yakozwe ameze nk’ikinamico, abasirikare bakabona ko nta bundi buryo bwo gukiza igihugu uretse gukuraho Ali Bongo.

Perezida wa Gabon, Gen Oligui yahuye na Tshisekedi afite imbunda ku itako
Gen Oligui yagiranye ibiganiro na Tshisekedi

 

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW