Recep Tayyip Erdogan, Perezida wa Turikiya yatangaje ko umutwe wa Hamas atari uw’iterabwoba ko ahubwo ari umutwe uharanira kwibohora kw’Abanyapalestine.
Tariki 25 Ukwakira ubwo Perezida Erdogan yitabiraga Inama yaguye y’abagize ishyaka abamo mu Nteko Ishinga Amategeko, mu ijambo rye yagarutse ku ntambara ihanganishije Israël n’abarwanyi ba Hamas bo muri Palestine mu ntara ya Gaza.
Recep Tayyip usanzwe uyobora igihugu kinyamuryango cya OTAN, Umuryango wo gutabarana hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’inshuti zayo, yumvikanye avuga ibihabanye n’ibyo ibindi bihugu binyamuryango bivuga ku ngingo ya Hamas.
Erdogan usanzwe uzwiho kutarya indimi yavuze ko umutwe wa Hamas atari uw’iterabwoba ko ahubwo uharanira ukwishyira ukizana no kubohoka kwa Palestine.
Erdogan yagize ati ” Hamas si umutwe w’iterabwoba, ni itsinda riharanira kubohora no kirwanira ubutaka bwabo no kurinda abaturage ( Mujahidden).”
Perezida Erdogan kandi yanenze Israël n’abayitera inkunga bituma imaze ibyumweru bitatu imisha ibisasu ku baturage ba Gaza ikica impinja, abana ndetse n’abagore.
Yashimangiye ko urugendo yateganyaga kugirira muri Israël arukuyeho.
Kuva tariki 7 Ukwakira Israël yatangiye kurasa muri Gaza nyuma y’uko abarwanyi b’umutwe wa Hamas binjiye muri Israël bakica abaturage abandi bafatwa bunyago. Kuva icyo gihe imirwano imaze kugwamo abantu ibihumbi birindwi ku mpande zombi.
- Advertisement -
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW