Rayon Sports yatandukanye na Yamen Zelfani

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwamaze gutangaza ko Yamen Zelfani atakiri umutoza mukuru w’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Ni inkuru yatangajwe biciye ku mbuga nkoranyambaga z’ikipe, zirimo urwa Twitter.

Bagize bati “Ku bwumvikane bw’impande zombi Umutoza Yamen Zelfani ntabwo akiri umutoza mukuru wa Rayon Sports.”

Ni nyuma yo kunganya na Marines FC ibitego 2-2 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa Kane.

Uyu munya-Tunisie asize Rayon Sports ku mwanya wa Karindwi n’amanota atandatu mu mikino ine imaze gukina.

Kuva yagera mu Rwanda, Yamen yakunze kumvikana ashyamirana n’abakinnyi be ndetse n’abanyamakuru b’imikino mu Rwanda.

Imwe mu zindi mpamvu zatumye batandukana, ni umusaruro nkene urimo kutabasha kugeza ikipe mu matsinda ya CAF Conféderation Cup.

Ikipe iraba isigaranye umwungiriza we, Mohammed Wade, mu gihe hagishakwa ikindi gisubizo kirambye kuko shampiyona iracyari mbisi.

Ubwo yazaga mu Rwanda, Yamen yari yasinye amasezerano y’umwaka umwe yashoboraga kongerwa.

- Advertisement -
Yamen Zelfani ntakiri umutoza wa Rayon Sports
Mohammed Wade ni we wasigaranye ikipe by’agateganyo


HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW