RUHANGO: Urwego rw’Ubugenzacyaha ruvuga ko abakora raporo y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana bakwiriye kujya bashishoza kugira ngo batagira ibyo birengagiza byarengera uwarikorewe cyangwa byarenganya ukekwa.
Ibi abakozi b’urwego rw’Ubugenzacyaha babivuze mu bukangurambaga bugamije kwibutsa uruhare rw’abayobozi b’inzego z’ibanze mu kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, bwabereye mu Karere ka Ruhango.
Umuyobozi ushinzwe ububiko bw’ibirego n’iyandikwa ryabyo muri RIB, Njangwe Jean Marie avuga ko ashingiye ku ihame mpuzamahanga rivuga ko aho gufunga umuntu 1 urengana wafungura abantu icumi bafunze.
Avuga ko iri hame n’amategeko ahana y’u Rwanda aribyo abayobozi b’inzego z’ibanze bagomba kwifashisha mbere yuko bakora raporo.
Njangwe avuga ko hari igihe bamwe muri izo nzego bakora raporo itarimo amakuru yuzuye igahabwa ubugenzacyaha ku buryo iyo bayisesenguye basanga batayiheraho kugira ngo ukekwa ashyikirizwe ubushinjacyaha.
Ati “Raporo iyo yakozwe nabi nta bimenyetso biyirimo ushinjwa ararekurwa kuko ntacyo umugenzacyaha yaheraho kugira ngo uwo muntu ukekwa agezwe mu butabera.”
Avuga ko badafite amakuru yuzuye barekura ukekwa kubera kubura ibimushinja noneho inzego z’ibanze zigahindukira zishinja RIB ruswa.
Ati “Mwirinde gukora raporo zirimo amarangamutima ashingiye ku bushuti cyangwa ku rwango bamwe baba bafitanye.”
Uyu Muyobozi yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze, kwegera imiryango ifite amakimbirane bakayigisha kubana neza kuko aha ariho ihohoterwa rihera.
Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie, avuga ko hari gahunda ubuyobozi bw’Igihugu bwashyizeho yo gukora umuganda ushingiye ku bumenyi aho bazajya batumira inzobere mu mategeko no mu zindi nzego zitandukanye bakigisha abaturage byinshi mu byo badafitiye ubumenyi.
Ati “Muri iyo gahunda tuzajya twifashisha umuntu wize Itangazamakuru yigishe uko batanga amakuru, undi atwigishirize abaturage ibijyanye n’amategeko cyangwa ufite ubundi bumenyi abatuye Umudugudu batazi.”
Rusiribana avuga ko amategeko mbonezamubano ariyo benshi mu baturage bakeneye kumenya.
Muri ibi biganiro, Umuyobozi ushinzwe ububiko bw’ibirego n’iyandikwa ryabyo muri RIB yavuze ko hari na bamwe mu bagabo batangiye guhohoterwa n’abo bashakanye bagatinya gutanga ikirego bitwaza ko babaseka.
Njangwe yasabye ko abagabo bakorerwa ihohoterwa bagomba gutinyuka bakajya bavuga ihohoterwa bakorewe kugira ngo amategeko akurikizwe ku baribakorera.
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW / Ruhango