Rubavu: Basabwe kuba maso kuko muri RDC hakigaragara imbasa

Minisiteri y’Ubuzima binyuze mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC b basabye abaturage gukomeza kuba maso ku cyorezo cy’imbasa kuko nubwo mu Rwanda idahari ariko mu bihugu duturanye ikiri ikibazo.

Ibi byatangajwe ubwo mu karere ka Rubavu hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imbasa wahabereye kubera akarere gahana imbibi na Repubilika ya Demokarasi ya Congo yugarijwe cyane n’iki cyorezo.

Dr Wane Justin Perezida wa Komite yo kurwanya Imbasa mu Rwanda yasabye abaturage kutirara kuko muri RDC icyorezo cy’imbasa kimeze nabi.

Ati “Ndasaba abaturage, abajyanama b’ubuzima n’abandi bose ko twaharanira ko imbasa itazagera mu Rwanda cyane ko duturanye n’igihugu yagiye igaragaramo.”

Yakomeje avuga ko icyorezo cy’imbasa giheruka kugaragara mu mwaka 1993 aho cyagaragaye mu bitaro bya Bushenge ngo kuba kitarongeye kugaragara byatewe n’ingamba zafashwe.

Ishimwe Pacifique umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungurije ushinzwe imibereho myiza yasabye abaturage bakora ingendo zambukiranya umupaka kujya bigengesera.

Agira ati “Mu gihe umuturage wacu yambutse umupaka cyane agiye mu bihugu byagaragayemo abarwayi b’imbasa kwitwararika kugira batagarukana icyorezo, dukomeje gushiramo imbaraga dufatanyije n’abaturage tubashima abajyanama b’ubuzima ku muhati bagira mu bujyanama ni gufasha mu ikingira baba hafi abaturage.”

Umuyobozi muri RBC ushinzwe gukumira ibyorezo mu Rwanda, Dr Rwagasore Edson yavuze ko abaturage badakwiye kwirara.

Ati“Dukomeze dukingize abana n’ugaragayeho ibimenyetso ajyanwe kwa muganga byihuse, kuko ari ubumuga bukira, ndabashimira ubwitabire mu gukingira abana, ntabwo twifuza gusubira inyuma turasaba abajyanama b’ubuzima gukomeza gushaka abana batarakingirwa ngo twubake u Rwanda ruzira imbasa”.

- Advertisement -

U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu gukumira iki cyorezo cy’imbasa aho umwana atangira guhabwa inkingo akivuka zimurinda, abajyanama b’Ubuzima nabo bakomeza gushyirwamo imbaraga ndetse n’ubukangurambaga buhoraho.

Nkuko byatangajwe imibare yerekana ko mu Rwanda nubwo nta cyorezo gihari igihugu gihangayikishijwe n’abana 3% batabashijwe gukingirwa ni mu gihe akarere ka Rubavu kashimiwe kuba kararengeje 100% kuko mu bana ibihumbi 120 bari bategejwe hakingiwe abasaga ibihumbi 140.

Umuyobozi muri RBC ushinzwe gukumira ibyorezo mu Rwanda Dr Rwagasore Edson yasabye abaturage kutirara
Dr Wane Justin Perezida wa Komite yo kurwanya Imbasa mu Rwanda yasabye abaturage kutirara
Umwana yahawe urukingo rw’imbasa
Urugendo rwo kwamagana imbasa

 

MUKWAYA OLIVIER 

UMUSEKE.RW i Rubavu