Rubavu: Ubuharike buhonyora ubumwe n’umudendezo mu miryango

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwagaragaje ko kudashyingiranwa mu mategeko ari ipfundo ry’amakimbirane abangamira ubumwe n’umudendezo mu miryango, ndetse bikanateza imibereho itari myiza ku bana iyo umugabo abataye akajya gushaka ahandi.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo, Nzabonimpa Deogratias ubwo hatangizwaga ukwezi k’ubudaheranwa mu murenge wa Mudende.

Ibibazo byahagaragarijwe ahanini ni iby’abagore bagaragaje ko abagabo babo babataye nyuma yo kubyarana bakajya gushaka abakobwa ndetse bakanasezerana mu mategeko.

Mukantabana Immacule yavuze ko umugabo basezeranye yamutaye agashaka undi ndetse akaba yarahishe n’imitungo bigatuma abana babayeho nabi.

Ati “Umugabo wange twarabanye tubyarana abana batatu aranta ajya gushaka undi kuko twasezeranye yanga kugabana imitungo yasigiwe n’ababyeyi, none ejobundi yarahagurishije kuko hatamwanditseho mbura uko nkurikirana, ndasaba ubuyobozi kwo bwamfasha hakagaruka nkabona aho mpingira abana bange”.

Mukashema Bugenzi nawe avuga ko umugabo we yamutaye akaba asigaye arwanira umurima na mukeba we kuko bawuhingamo bose.

Ati “Njye umugabo yarantaye ajya gushaka undi mugore barasezerana byemewe n’amategeko none turimo kugonganira mu murima na mukeba wanjye, ubu nahinzemo ibishyimbo nawe ahingamo ibigori mu murima umwe”.

Murindangabo Eric, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende yavuze ko kuva yaza muri uyu murenge amaze gusezeranya imiryango 4 gusa.

Ati “Byarantunguye kuko mu mezi abiri maze hano nashyingiye imiryango ine gusa kandi aho naturutse narashyingiraga abarenga mirongo ine”.

- Advertisement -

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu w’agateganyo, Nzabonimpa Deogratias yavuze ko ubuharike ari kimwe mu bibangamira ubumwe bw’abanyarwanda kuko hari ababura uburenganzira bigatera kwiheba no kwiyahura.

Ati “Twavuze ibihuza abantu benshi nko kuvuga ngo abantu bahurira mu moko bagashaka guhuzwa nibyo basangiye bikangiza ubumwe bwacu, ariko murabona ko hari n’ibindi byaha bibi binyuranye n’umuco nyarwanda byo guharika, iyo uharitse byanze bikunze harumwe utabona uburenganzira bwe”.

“Hari abana bazavuka mu guharika no guharikwa batazabona uburenganzira bwabo ibyo byose biragenda bikangiza umutima w’utabona umudendezo bigatuma aba nk’icyihebe iyo uburere ari buke, hanabaho no kwiyahura kubera kubihirwa n’ubuzima cyangwa se akaba umwanzi w’abandi atabigendereye kuko nawe ntayo yahawe”.

Yasabye abaturage guca ukubiri no guharika bivamo kwikubira imitungo bamwe bakumva ko batayisangira n’abandi bikavamo no kwicana.

Muri iki gikorwa kandi ubuyobozi bwasabye abifuza gusezerana mu mategeko kwigaragaza bakazafashwa gusezerana mu kwezi k’Ugushyingo mu gihe abo bashakanye bazabyemera.

Meya Nzabonimpa avuga ko ubuharike buhungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda
Gitifu Murindabigwi mu mezi 2 amaze gusezeranya imiryango 4 gusa
Abifuza gusezerana mu mategeko banditswe
Imwe mu miryango yiyemeje gusezerana mu Ugushyingo 2023

 

MUKWAYA Olivier/ UMUSEKE.RW i Rubavu