Ruhango: Hakozwe impinduka mu bakozi

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI

Komite Nyobozi y’Akarere ka Ruhango  yakoze impinduka zitunguranye mu bakozi bo ku rwego rw’Akarere no mu Mirenge bamwe bahindurirwa imyanya  barimo.

Amakuru aturuka mu bakozi b’Akarere avuga ko Umuyobozi w’Ishani ry’Ubutaka, Imiturire n’ibikorwaremezo  Habineza Emmanuel  yajyanywe mu Ishami ry’Iterambere n’Imibereho myiza Munyankindi Christian bakoranaga mu Ishami ry’Ubutaka ahabwa Ishami rishinzwe kurengera abatishoboye n’abafite ubumuga.

Ayinkamiye Jeanne wari ushinzwe gupima ubutaka azamurwa mu ntera ahabwa kuyobora Ishami ry’Ubutaka, Imiturire n’ibikorwaremezo by’agateganyo.

Mukasekidende Chantal wari Ushinzwe Imali n’Ubutegetsi azamurwa mu ntera ahabwa inshingano z’Umuyobozi w’Imirimo rusange by’agateganyo(DM) .

Nizeyimana Grégoire wari ushinzwe Inozabubanyi(PRO)  mu Karere  yoherezwa mu Bitaro bya Kinazi.

Ndagiwenimana Augustin wari ushinzwe Ibikoresho yoherezwa mu Murenge wa Byimana kuba Umukozi ushinzwe Imali n’Ubutegetsi.

Habiyaremye François Umuhuzabikorwa w’Ikigo cy’Urubyiruko yongererwa inshingano zo kuba Umukozi ushinzwe Inozabubanyi n’Itangazamakuru  by’agateganyo asimbuye kuri uwo mwanya  Nizeyimana Grègoire.

Havugimana Gallican wari Ukuriye Ishami ry’Imibereho myiza ry’Imibereho myiza y’abaturage ahabwa inshingano zo kuyobora Ishami ry’Ishoramali no guteza imbere Umurimo(BDE) asimbuye kuri uwo mwanya Mudacogora Lionel.

Uyu Mudacogora  ajya kuyobora Ishami ry’Imari n’Ubutegetsi.

- Advertisement -

Mu Mirenge bahinduwe…

Izi mpinduka kandi zakomereje mu Mirenge aho Gitifu Nemeyimana Jean Bosco wari Umaze imyaka 5 ayobora Umurenge wa Ruhango  yoherejwe mu Murenge wa Mwendo,  Muhire Floribert wari usanzwe awuyobora yoherezwa mu Murenge wa Mbuye asimbuye Gitifu Kayitare Wellars woherejwe mu Murenge wa Ruhango.

Komite Nyobozi kandi yohereje Gitifu Gasasira François Regis wari Gitifu wa Kabagari kuyobora Umurenge wa Kinazi utari ufite Umuyobozi kuko uwawuyoboraga Nsanzabandi Pascal ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mutabazi Patrick wayobora Umurenge wa Byimana yoherezwa mu Murenge wa Bweramana asimbuye kuri uwo mwanya Ntivuguruzwa Emmanuel wajyanywe mu Murenge wa Kabagari.

Uwamwiza Jeanne wayoboraga Umurenge wa Kinihira ajyanwa mu Murenge wa Byimana.

Umurenge wa Kinihira uhabwa Gitifu mushyashya witwa Benjamin  Ndishimye wakoreraga mu Karere ka Kirehe.

Naho Nahayo Jean Marie yagumye mu Murenge wa Ntongwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens yabwiye UMUSEKE ko buri gihe impinduka mu kazi ziba zigamije kukanoza, avuga ko bijyana n’imicungire y’abakozi kandi no guhinduranya imyanya ari bumwe mu buryo bwo kubaka Ubushobozi bw’abakozi.

Ati”Ibi rero biri mu nshingano za Komite Nyobozi y’Akarere igihe cyose bibaye ngombwa, kandi ni ibisanzwe.”

Gusa bamwe mu bakozi bavuga ko hari abahinduriwe imyanya kubera ko batari bagitanga Umusaruro, kuko hari bari bamaze kwandikirwa amabaruwa abasaba ibisobanuro z’inshingano  batuzuza neza mu kazi  inshuro nyinshi.

 MUHIZI ELISÉE

UMUSEKE.RW/Ruhango.