Rwamagana: Bagiye guhugura abangavu bavuye mu ishuri

Abakobwa bari munsi y’imyaka 18 bavuye mu ishuri bo mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana, basabwe kudahishira ababashora mu bishuko kuko bitiza umurindi abakora ibyaha byo kubasambanya no kubangiriza ubuzima.

Ibi babisabwe ku wa 10 Ukwakira 2023 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro amahugurwa agamije kububakira ubushobozi mu bukungu, ubuzima, imibereho myiza, uburenganzira n’iterambere ry’umuryango.

Ni abangavu 75 bazahugurwa mu gihe cy’amezi icumi n’umuryango wa Women for Women Rwanda usanzwe ufatatanya na Leta y’u Rwanda mu guhangana n’ibibazo byugarije umuryango muri rusange.

Guhugura aba bangavu byateguwe nyuma yo gusanga hari uruhuri rw’ibibazo bibahura nabyo, byitezwe ko bizagera no mu bindi bihugu Women for Women ikoreramo.

Hasobanuwe ko mbere yo gutangiza iyi gahunda hakozwe isesengura ryimbitse rigamije gukuraho imbogamizi zose abangavu bacikirije amashuri bahura nazo.

Hateguwe kandi imfashanyigisho izifashishwa mu guhugura aba bangavu hashingiwe ku bibazo bahura nabyo ndetse abarimu bafashwa gukarishya ubumenyi.

Women for Women Rwanda yagiranye kandi ibiganiro n’inzego z’ubuyobozi, ubutabera, ubuzima, umutekano, uburezi n’ibigo by’imari mu Karere ka Rwamagana kugira ngo abo bangavu bazamenya serivisi zihari n’uburyo bwo kuzibyaza umusaruro.

Umwe mu bangavu bagiye guhugurwa yabwiye UMUSEKE ko yavuye mu ishuri kubera ubukene bwo mu muryango none akaba agiye gufashwa kwiga imyuga n’andi masomo azamufasha mu rugendo rw’iterambere.

Ati “Najyaga ku ishuri navayo nkaza nkaburara, ubu ngiye kwiga neza kugira ngo nzatsinde, ababyeyi bacu baduhe umwanya wo kwiga. Women for Women ndayishimira cyane.”

- Advertisement -

Berna Rusagara, Umuyobozi Mukuru wa Women for Women Rwanda yashimangiye ko aya mahugurwa agamije kungura ubumenyi aba bangavu maze abibutsa ko ubuzima bwabo buri mu biganza byabo.

Ati “Bana bacu, ubuzima bwanyu buri mu biganza byanyu, ni ingenzi cyane ko tugira intego mu buzima kugira ngo tugire icyerekezo, muri urugendo tuzirikane inzozi zo kuzavamo abanyarwandakazi beza babereye u Rwanda kandi batewe ishema no kuruteza imbere.”

Rusagara yasabye aba bangavu kwihesha agaciro birinda ibishuko ndetse no kudahishira abagabo n’abasore babahohotera.

Ati ” Babyeyi namwe, turabasaba kuzajya mubitaho, mubatege amatwi, muborohereze kwitabira amahugurwa ndetse no kuganira ku ntego bihaye.”

Elias Nkunzimana, Umukozi ushinzwe Uburezi mu Karere ka Rwamagana yavuze ko abangavu bahura n’ibishuko byinshi bibyara ingaruka zo guterwa inda z’imburagihe no kwishora mu biyobyabwenge n’ibindi.

Yibukije ababyeyi ko inshingano z’umubyeyi ku mwana ari ngombwa kandi bikaba n’itegeko, abasaba gushyigikira umufatanyabikorwa muri uru rugendo rwo guhugura aba bangavu.

Ati ” Uyu munsi turacyagira abana benshi bata ishuri, Leta yakoze ibishoboka byose, twubatse ibyumba byinshi by’amashuri kugira ngo abana bose bige.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana buvuga ko bugikomeje gufasha abangavu kugira ngo basubire mu ishuri.

Aba bangavu bahawe impano zitandukanye
Elias Nkuzimana, umukozi ushinzwe uburezi mu Karere ka Rwamagana
Inzego zitandukanye zafunguye iki gikorwa ku mugaragaro
Berna Rusagara, Umuyobozi Mukuru wa Women for Women Rwanda
Abangavu bishimiye impano zitandukanye bahawe zizabafasha kunoza imyigire yabo
Byari ibyishimo bidasanzwe ku ‘Badahogora’ bagiye guhugurwa

 

NDEKEZI JOHNSON

UMUSEKE.RW i Rwamagana