Sofapaka FC yirukanye Haringingo Francis

Umurundi Haringingo Francis Christian watozaga ikipe ya Sofapaka FC muri Kenya, yirukanwe kuri iyo mirimo atahamaze Kabiri.

Ku itariki ya 3 Kanama 2023, ni bwo ikipe ya Sofapaka FC ikina Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu gihugu cya Kenya,  yatangaje ko yasinyishije umutoza Haringingo amasezerano y’imyaka 2 nk’umutoza mukuru nyuma yo kuva muri Rayon Sports ayifashije gutwara igikombe cy’Amahoro.

Haringingo Francis uzwi ku izina rya Mbaya, nta bwo yahiriwe muri iyi mirimo ye yari mishya, kuko nyuma y’amezi abiri gusa yamaze gusezererwa kubera umusaruro mubi.

Mu mikino itanu ya Shampiyona, nta ntsinzi nimwe yari yakabona kuko yatsinzwe ine, anganya umwe, yinjiza ibitego bitatu, mu gihe  ikipe yatozaga yinjijwe ibitego umunani.

Ikipe ya Sofapaka ikaba yari ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe yabonye ku mukino umwe yanganyije.

Iyi kipe iheruka gutwara igikombe cya shampiyona mu 2009, yatangaje ko Ezekiel Akwana wari umutoza wungurije, ari we ugiye kuba atoza ikipe by’agateganyo.

Umutoza Haringingo Francis Christian ubwo yerekanwaga nk’umutoza wa Sofapaka FC
Ntabwo yagiriye ibihe byiza muri Kenya

Mugiraneza Thierry/UMUSEKE.RW