U Burusiya burashinjwa kwiyicira abasirikare

U Burusiya burashinjwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwiyicira abasirikare mu ntambara buhanganyemo na Ukraine imaze umwaka n’amezi umunani.
Ku tariki 26 Ukwakira, Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, White House, binyuje mu muvugizi wabyo, John Kirby, byatangaje ko mu ntambara ikomeje guhanganisha igisirakare cy’u Burusiya n’ingabo za Ukraine, u Burusiya buri kwica abasirikare babwo batubahiriza amabwiriza bahabwa n’ababakuriye.
John Kirby uvugira White House yagize ati ” Dufite amakuru ko u Burusiya buri kwica abasirikare babwo batubahiriza amabwiriza bahabwa n’ababakuriye ku rugamba.”
Ibinyamakuru bitandukanye bitangaza ko ingabo z’u Burusiya zisigaye zitinya kujya mu mirongo y’imbere ku rugamba, ibintu bibabaza abayobozi bazo.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika kandi ziherutse gutanga inkunga ya miliyoni ijana na mirongo itanu z’Amadorali ya Amerika zo gufasha Ukraine gukomeza guhangana n’ingabo z’u Burusiya mu gace ka Avdiivka ahagotewe ingabo z’ u Burusiya zirenga ibihumbi bitanu n’ibikoresho byazo by’intambara.
MUGIRANEZA THIERRY / UMUSEKE.RW