U Rwanda n’u Bufaransa kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023,bagiranye amasezerano y’ubufatanye agamije kwagura ibitaro bya Ruhengeri na gahunda yo guteza imbere uturere.
Ni amasezerano hagati y’ikigo cy’Ubufaransa cy’iterambere na leta y’uRwanda. Aho hagati y’impande zombi basinye amasezerano y’inguzanyo ya miliyoni 75 z’ama Euro (arenga miliyari 97 frw) zo gufasha iBitaro bya Ruhengeri ndetse n’izindi miliyoni 16 z’ama Euro (arenga miliyari 21 frw) agamije guteza imbere ibikorwaremezo mu turere 16 turi mu byaro.
Kur ruhande rwa Leta y’uRwanda yari ahagarariwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe.
Ni mu gihe ku ruhande rw’Ubufaransa yari Umuyobozi w’Ikigo cy’u Bufaransa cy’Iterambere mu Rwanda, Arthur Germond, na Ambasaderi w’uBufaransa mu Rwanda.
Aya mafaranga yatanzwe ku nkunga y’Ubufaransa azafasha kwagura iBitaro bya Ruhengeri, aho bizakira ibitanda by’abarwayi bivuye kuri 320 bigere kuri 550 kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga byifashishwa mu buvuzi nka MRI,CT Scan) bigatuma bijya ku ruhando mpuzamahanga.
Uruhare rwa Leta ni miliyoni 15 z’ama Euro (Miliyari 20 Frw) . Ikigo cy’Iterambere cy’Ubufaransa, AFD kizatanga inkunga ya miliyoni 4 z’ama Euro yo gufasha kubaka ikigo gitanga amahugurwa mu bijyanye n’ubuvuzi by’umwihariko ibijyanye n’ububyaza ,kwita ku bagore, ukuvuka ku buzima bw’ umwana (maternal, gynecological and child health).
Ku bijyanye no guteza imbere uturere, miliyari arenga miliyari 21 frw, azafasha kubaka ibigo nderabuzima ,amashuri,ubuhinzi, ibikorweremezo bijyanye n’ubukungu n’ibindi.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) Ushinzwe Imari ya Leta, Richard Tusabe,yavuze ko kwagura iBitaro bya Ruhengeri ari umwe mu muhigo leta yihaye yo kugeza ku baturage ubuvuzi bwiza.
Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda, Antoine Anfré we avuga ko aya masezerano ari ay’ingenzi kuko azafasha kugera ku masezerano angana na miliyoni 500 z’ma Euro iki gihugu gifitanye n’u Rwanda.
- Advertisement -
Ati “Aya masezerano uko ari abiri, ni ay’ingenzi cyane kuko azafasha kugera ku maserenano y’ubufatanye ya miliyoni 500 z’ama euro( arenga milyari 600frw) .”
Yongeyeho ko “Kuvugurura ibitaro bya Ruhengeri byerekana umushinga w’ibanze mu rwego rwagutse rw’ubufatanye mu buvuzi, bishimangira kandi ubwitange dusangiye mu mibereho myiza n’iterambere ry’abaturage bo mu Rwanda.”
UMUSEKE.RW