U Rwanda rwamaganye abarushinja kwibasira abatavuga rumwe narwo

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye raporo y’Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzirs bwa muntu, Human Rights Watch, uyishinja guhonyora uburenganzira bw’abanyarwanda baba mu mahanga.

Raporo ya Human Right Watch igaruka cyane ku Banyarwanda baba mumahanga aho ivuga ko  “uRwanda rucecekesha abashaka kurunenga.”

Muri iyo raporo HRW ivuga ko “u Rwanda rukoresha uburyo bwo gushimuta abantu  ndetse ko hari n’ababurirwa irengero.”

Raporo Human Right Watch yasohoye kuri uyu wa kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2023, ivuga ko abayobozi b’u Rwanda bahiga abanyarwanda baba mu mahanga bose banenga guverinoma.

Muri iyo raporo HRW ivuga ko  yavugishije abarenga 150 baba mu  bihugu bya Australia, UBubiligi, Canada, France, Kenya, Mozambique, Afurika y’Epfo, Tanzania, Uganda, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

HRW iitangaza ko leta ihiga ugerageje kutavuga rumwe nayo  n’uwanze kuyishyigikira cyangwa kujya mu muryango w’Abanyarwanda baba mu mahanga(Diaspora).

U Rwanda rwabyamaganye…

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo abinyujije kuri X yahoze ari Twitter, yavuze ko HRW ikomeje guharabika isura y’uRwanda.

Ati “Bisa nk’aho HRW intego yayo ikiri ugusiga icyasha  ukuri ku Rwanda nk’uko biri muri raporo yabo nshya. Nta soni bagira, Nicyo nabwiye itangazamakuru ko bikomereje inkuru zabo ,bakomeje kugaragaza isura itari yo y’u Rwanda, isura  isigaye mu mitwe yabo gusa.”

- Advertisement -

Yongeyeho ko “Ushyira mu gaciro azi ibyakozwe mu myaka 29 ishize mu guteza imbere imibereho myiza n’agaciro k’Abanyarwanda ndetse ko uRwanda rutazarangazwa n’abarwifuriza inabi ngo rubure gushyira imbere gahunda ya politiki rwihaye.”

Umuryango wa Human Right Watch mu bihe bitandukanye utangaza raporo ku Rwanda zivuga ko ruhungabanya uburenganzira bwa muntu.

Mu mwaka wa 2008 HRW yahagaritse gukorera mu Rwanda nyuma y’igihe itangaza amakuru y’abo wita ko bibasiwe cyangwa bagiriwe nabi na Leta, ariko iperereza rikagaragaza ko atari ukuri.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW