Uganda: Ibyihebe bya ADF byishe batatu barimo abakerarugendo

Polisi ya Uganda ,yatangaje ko inyeshyamba za ADF zagabye igitero cy’iterabwoba muri Uganda, zica abakerarugendo babiri n’umunya-Uganda umwe.

Kuri X yahoze ari  Twitter, Umuvugizi wa Polisi ya Kampala, SCP Enanga Fred , yemeje amakuru avuga ko iki gitero cyabereye ahitrwa Queen Elizabeth National Park.

Yagize iti”Twagize igikorwa cyigayitse cy’iterabwoba ku bakerarugendo babiri b’Abanyamahanga n’Umunya-Uganda umwe muri Queen Elizabeth National Park.”

Yakomeje iti “Batatu bishwe,n’imodoka yabo ya Safaris iratwikwa. “

Polisi ivuga ko bakimara kumenya amakuru bahise  bahise basubiza icyo gitero cya ADF,yihanganisha  imiryango yabuze abayo muri icyo gitero.

Mu bihe bitandukanye uyu mutwe wagiye ugaba ibitero by’iterabwoba kuri leta ya Uganda, abaturage bakaburiramo ubuzima. Ubu ingabo za Uganda zihanganye  cyane n’uyu mutwe.

ADF ni Ihuriro ry’Imitwe irwanya Leta ya Uganda ryavutse ahagana mu 1990 ariko riza gushinga imizi mu buryo bufatika mu 1995, aho ryashinze ibirindiro mu misozi ya Rwenzori iri mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ihana imbibi na Uganda.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

 

- Advertisement -