Uganda yemeje ko nishyigikira M23 intambara izahindura isura

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
Willy Ngoma n'umusirikare wa Uganda ubwo UPDF yashyikirizwaga Bunagana (Photo:Internet)

Igisirikare cya Uganda cyamaganye abagishinja ko gitera inkunga umutwe wa M23 muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, cyemeza ko nibashyigikira izi nyeshymba intambara izahinduka.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa UPDF, Brig Gen Felix Kulayigye anyomoza bamwe mu banyekongo badahwema gushyira mu majwi ingabo za Uganda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirzuba ko zikorana na M23.

Aganira na VOA, Brig Gen Kulayigye yavuze ko abitirira UPDF ibintu bidafatika abita “Ikijibwe” ko bari muri Congo kugarura amahoro.

Ati “Niba Abakongomani batemeranya na Perezida wabo ibyo ni ibyabo. Icyo mpamya, nitubashyigikira intambara izahinduka, kandi icyo sicyo dushaka kuko turashaka umutekano ku baturage.”

Yibukije Abakongomani igitero ingabo za Uganda zigeze kugaba ku butaka bw’igihugu cyabo mu 1986, abamenyesha ko zisubiyeyo zagera kure cyane.

Brig Kulayigye yanemeje igico ingabo za Uganda zatezwe ku wa 16 Ukwakira 2023 ubwo zavaga i Bunagana zerekeza muri Rutshuru.

Yavuze ko barashweho na ba Wazalendo n’aba Mai Mai ubwo bari mu muhanda bagenda ku buryo abasirikare babiri ba UPDF boherejwe kuvurirwa i Kisolo.

Ati ” Amasasu aracyari mu mutwe, tubohereje i Kisolo kugira ngo bafashwe birenzeho. Ntibyadutunguye kuko hari abanya ngeso mbi nk’aba Wazalendo na Mai Mai.”

Yavuze ko mu gihe bazongera guterwa bazirwanaho ku buryo abazaba babagabye igitero bazabona ko bazaba bakoze amakosa atababarirwa na busa.

- Advertisement -

Ingabo za Uganda ziri muri RD Congo kuva muri Werurwe 2022 mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirzuba.

Maj Ngoma n’umusirikare wa Uganda ubwo UPDF yashyikirizwaga Bunagana (Photo:Internet)

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW