Umuriro wadutse mu nzu ya nyuma ECOBANK ikoreramo ku cyicaro gikuru

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Umuriro wadutse mu nzu ya nyuma

Inzego zishinzwe kuzimya ingongi y’umuriro zimaze umwanya ziri ku cyicaro gikuru cya ECOBANK, mu mujyi wa Kigali zizimya inkongi y’umuriro yadutse mu nzu ya nyuma.

Umunyamakuru wa UMUSEKE, abo yahasanze bamubwiye ko inkongi imaze umwanya. Yahasanze Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi iri kugerageza kuyizimya.

Hari inzego z’umutekano zindi nk’abasirikare, hari n’abantu bashungereye bareba ibyabaye, ntiharamenyekana umubare w’ibyahiye.

Polisi iri gukoresha kizimyamwoto ebyiri ziri gucucera amazi ngo barebe ko inzu izima.

Umuvugizi wa Polisi ,ACP Rutikanga Boniface, yabwiye UMUSEKE ko kugeza ubu hataramenyekana icyateye iyi nkongi  ndetse ko nta bintu bifatika byangiritse.

Yagize ati “Ntacyo turamenya ariko inzego za RIB na polisi ishami rushinzwe kuzimya inkongi niho bari,(bahageze),ntabwo baramenya  icyayiteye.”

Akomeza agitra ati “Kugeza ubu nta bintu bifatika byangiritse keretse parafo(plafon) cyangwa insinga z’amashanyarazi zahiye,nta numuntu wakomeretse cyangwa ngo aburiremo ubuzima.”

ACP avuga inkongi ikiba hakozwe ubutabazi, bihutira kuzimya,ko nta muntu wagize ikibazo mu nyubako.

Ati “Abantu bose bari amahoro,ibikoresho biri amahoro,banki ni amahoro n’umutungo wabo wose.Twahumuriza abantu ko ari amahoro.Kugeza ubu ni ugukomeza tukareba nib anta kindi cyaba cyangiritse.

- Advertisement -

Umuyobozi ushinzwe amakuru no kumenyekanisha ibikorwa muri Ecobank,Mana Desire, asobanura ko mu masha ya mu gitondo ari bwo inkongi yatangiye gusa ko hakozwe ubutabazi bwihuta.

Ati “Nibyo koko inkongi y’umuriro yibasiye inyubako yacu. Ariko byatangiye mu masaha ya saa tanu n’igice(11h30min). Twagize Imana tumenyesha ubuyobozi,polisi n’inzegonza za leta, ziza kudufasha ikibazo cy’umuriro twari twagize, ubu ibintu bimeze neza.”

Nawe ashimangira ko hagikorwa ubugenzuzi hakazamenyekana icyateye inkongi.Avuga ko ibice byibasiwe ari igice cyo ku igorofa 7, ya 8 na 9 ari byo byahuye n’umuriro cyane
Yongeraho ko serivisi zo mu yandi mashami zakomeje uretse ku kicaro gikuru.

Umuriro wadutse mu nzu ya nyuma y’iyo nyubako igeretse
Amafoto yagiye ashyirwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umwotsi uva mu nzu imbere

AMAFOTO@KigaliToday

UMUSEKE.RW