Umutoza wa Kiyovu yakemanze ubushobozi bw’abasifuzi b’Abanyarwanda

Nyuma yo kutishimira bimwe mu byemezo bitandukanye by’umusifuzi mpuzamahanga, Uwikunda Samuel, umutoza mukuru wa Kiyovu Sports, Petros Koukouras, yahamije ko mu Rwanda ari ho hari abasifuzi b’abaswa muri Afurika.

Ku wa Mbere tariki ya 2 Ukwakira, ikipe ya Kiyovu Sports yabonye amanota atatu yakuye kuri Gorilla FC nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 mu mikino w’umunsi wa Gatanu wa shampiyona.

Ni igitego cyatsinzwe na Nizeyimana Djuma ariko umutoza w’Urucaca, Petros Koukouras ntiyasoje uyu mukino kuko ku munota wa 57 yari yeretswe ikarita itukura na Uwikunda Samuel wari umusifuzi wo hagati.

Kwerekwa ikarita itukura kuri uyu mutoza, kwaturutse kukutishimira bimwe mu byemezo by’abasifuzi, habamo gushyamirana na bo, maze ahita azamurwa.

Aganira n’abanyamakuru nyuma y’umukino, Petros Koukouras utoza Kiyovu Sports, yavuze ko yarenganyijwe n’umusifuzi Uwikunda Samuel ndetse avuga ko abasifuzi b’Abanyarwanda bari ku rwego rwo hasi ku mugabane wa Afurika.

Ati “Yambwiye ngo ceceka ahita anazamura ikarita itukura. Kuba ari umusifuzi mpuzamahanga se bimuha uburenganzira bwo kuncecekesha?”

Yongeyeho ati “Muri iki Gihugu ni ho nabonye abasifuzi b’abiyemezi, bibona ndetse bari ku rwego rwo hasi ruciriritse kurusha ahandi muri Afurika. Ndi muri Afurika guhera mu 2018 ariko hano bazi ko bari ku rwego rwiza kandi si ko kuri.”

Ibi biraza byiyongera ku bindi bamwe mu bayobozi b’amakipe n’abatoza, bakomeje kugaragaza ko hari bamwe mu basifuzi bafata ibyemezo bidakwiye mu mikino itandukanye ya shampiyona.

Biriyongera kandi, ku ibaruwa Ferwafa iherutse kwandikirwa n’ubuyobozi bwa Kiyovu Sports, bwagaragaza ko umusifuzi Mulindangabo Moïse yasifuriye iyi kipe nabi ku mukino yanganyijemo na Gasogi United igitego 1-1.

- Advertisement -
Umutoza Petros Koukouras ati abasifuzi b’Abanyarwanda icyo bazi ni ukwiyemera
Kiyovu Sports yabonye amanota atatu y’umunsi wa Gatanu wa shampiyona


HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW