Umutoza wa Rayon yakomoje ku misifurire ya Twagirumukiza

Umunya-Mauritania utoza Rayon Sports, Mohamed Wade, yanenze imisufurire ya Twagirumukiza Abdoulkharim wayisufuriye ihura na APR FC ku mukino w’umunsi wa Cyenda wa shampiyona.

Ku Cyumweru tariki ya 29 Ukwakira, habaye umukino wahuje abakeba, APR FC na Rayon Sports ndetse izi kipe zombi zigwa miswi nyuma yo kunganya 0-0.

Uyu mukino wagaragayemo amakosa menshi akomeye yanashoboraga gutuma havamo ikarita y’umutuku, ariko uwari umuyobozi w’umukino, akagerageza korohera abakinnyi.

Mu gice cya mbere cy’umukino, habanje ikosa ryakozwe na Muhire Kevin, rikorerwa Nshimirimana Ismaël Pitchou, amukandagira ku gatsitsino binary ma uyu mukinnyi wa APR FC avanwa mu kibuga acumbagira ariko umusifuzi ahanisha Kevin ikarita y’umuhondo.

Kuri iri kosa, abatoza ndetse n’abafana b’ikipe y’Ingabo, bahamyaga ko uwakiniye nabi Pitchou yagakwiye kuba yeretswe ikarita itukura ariko umusifuzi si ko yabigenje.

Irindi kosa ryanatumye umutoza wa Rayon Sports anenga imisufurire ya Twagirumukiza, ni iryakorewe Hértier Nzinga-Luvumbu mu
minota ya nyuma y’umukino.

Nzinga yari asigaranye na myugariro umwe wa APR FC, amucenze ngo ahite atera mu izamu, undi amukorera ikosa ryamuhesheje ikarita y’uhondo.

Abakinnyi ba Rayon Sports barimo n’uyu Munye-Congo, batangajwe n’iki cyemezo cya Twagirumukiza ariko nta yandi mahitamo bari bafite.

Nyuma y’uyu mukino, Mohamed Wade utoza ikipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yagarutse ku misifurire abona ko itagenze neza.

- Advertisement -

Ati “Sinkunda kuvuga ku basifuzi. Mbuza n’abakinnyi banjye kubegera ariko byatangiye kuba byinshi. Reba nko ku ikosa ryakorewe Luvumbu. Yari ikarita y’umutuku kuko yari uwa nyuma kandi iyo hadakorwa ikosa cyari igitego.”

Uyu mutoza yakomeje avuga ko abasufuzi bamaze iminsi basifurira nabi ikipe atoza, kandi bitari bikwiye. Yanavuze ko iyo hatabaho gusifurirwa nabi bari gutsinda ikipe y’Ingabo.

Ikipe y’Ingabo yagize amanota 18 ku mwanya wa kabiri mu gihe Rayon Sports ifite amanota 13 ku mwanya wa gatandatu.

Umutoza wa Rayon Sports, Mohamed Wade yanenze imisufurire ya Twagirumukiza
Twagirumukiza Abdoulkharim ni we wayoboye umukino wahuje APR FC na Rayon Sports
Kevin yakoreye ikosa rikomeye Pitchou
Pitchou yavuye mu kibuga acumbagira
Yahise ashyirwaho barafu
Luvumbu ntiyorohewe na Niyigena Clèment

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW