Uruganda rwa Kinazi rukeneye imashini eshatu ngo rwongere umusaruro

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Izo mashini niziboneka uru ruganda ruzajya rutunganya toni 120 ku munsi
Ubuyobozi bw’Uruganda rutunganya Imyumbati (Kinazi Cassava Plant) buvuga hakenewe imashini 3 zizatuma rubasha kwakira no gutunganya toni y’imyumbati 120 ku munsi.
Mu kiganiro Umuyobozi  Mukuru w’Uruganda rutunganya igihingwa cy’Imyumbati, Bizimana Jerôme yagiranye n’UMUSEKE avuga ko hari miliyari 2 baherutse guhabwa na Perezida Paul Kagame mu minsi ishize.
Bizimana akavuga ko hari amashini 3 uruganda rukeneye kugirango rwakire runatunganye toni 120 ku munsi.
Umuyobozi w’Uruganda avuga ko mu mashini uruganda rugiye kugura harimo imashini ishyushya imyumbati, iyitonora ndetse n’ipakira imyumbati mu buryo bwiza.
Ati “Uruganda kandi rufite imashini zishaje zitakijyanye n’igihe, kuko hari izo twaguze mu mwaka wa 2009 zizasimbuzwa umwaka utaha wa 2024.”
Uyu Muyobozi avuga ko barimo gusaba abahinzi kongera ubuso bw’imyumbati bahingaho, kugira ngo izo mashini bateganya gutumiza hanze, zizahagere zisanga umusaruro bagemurira uruganda uhagije.
Cyakora avuga ko  mu bindi bibazo bibahangayikishije, harimo imihindagurikire y’ibihe itera amapfa bigatuma umusaruro bagombaga kubona ugabanuka.
Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Ruhango, Rusiribana Jean Marie,  avuga ko  bafite hagitari 17000 zihingwaho imyumbati mu Karere kose buri mwaka, akavuga ko izo mashini niziboneka uruganda ruzaba rufite ubushobozi bwo gukora 100%.
Ati “Izi hegitari zishobora gutanga umusaruro wa toni zirenga 310,000 ibi kandi bizafasha abahinzi kugemura umusaruro wabo ku ruganda nta mpungenge.”
Rusiribana avuga ko ibyo bikoresho uruganda rukeneye nibia, akazi kazaba gasigaye ari ako kongera umubare w’amasoko y’imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo.
Kugeza ubu uruganda rwa Kinazi(Kinazi Cassava Plant) rwakira toni 40  z’imyumbati ku munsi iyo ibihe bitatengushye abahinzi.
Uru ruganda rwakira umusaruro w’igihingwa cy’Imyumbati mu bice by’Imirenge imwe yo mu Karere ka Ruhango, Kamonyi, Nyanza, na Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo, ndetse n’ituruka mu Karere ka Bugesera na Kirehe Uturere two mu Ntara y’Iburasirazuba.
Izo mashini niziboneka uru ruganda ruzajya rutunganya toni 120 ku munsi
Uru ruganda rufite isoko y’ifu y’imyumbati mu Gihugu no hanze yacyo
MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/ Ruhango