Wisdom Schools bashyize igorora abifuza kuhiga mu mwaka 2023-2024

Ubuyobozi bwa Wisdom Schools buvuga ko bwatangiye kwandika abanyeshuri bashya bazahiga mu mwaka w’amashuri 2023-2024 kandi abazahiga mu mushuri yisumbuye bashyiriweho umwihariko wo guhuzwa n’abahanga bo muri za kaminuza zikomeye ku Isi bagafashwa kwitegura neza kuzazikomerezamo.

Ubu Buyobozi buvuga ko bufitanye imikoranire myiza na kaminuza zikomeye zirimo izo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, Ubwongereza, Australia n’ahandi, busanga ari amahirwe yo guha abana bageze mu mashuri yisumbuye kugira ngo bizabafashe gukabya inzozi zabo bagire ubumenyi mpuzamahanga.

Umuyobozi Mukuru wa Wisdom Schools, Nduwayesu Elie avuga ko nk’Ishuri Mpuzamahanga bahisemo gutanga ubumenyi bufasha umwana wese uharangije kutaba ikibazo ku babyeyi no kuri Leta ahubwo akazana ibisubizo by’impinduka nziza ku bibazo biba bihari.

Yagize ati “Ubundi umurage mwiza dufite ni uguha abana bacu uburezi n’uburere bihamye noneho bigatuma bakora cyane bakazana impinduka nziza n’ibisubizo byugarije umuryango mugari. Nk’Ishuri Mpuzamahanga rya Wisdom twarabitangiye kandi dufatanya n’abandi bateye imbere ku Isi kandi usanga abana bacu nabo bashoboye igisigaye ari ukubatinyura.”

Uyu Muyobozi akomeza ashishikariza ababyeyi kuzana abana babo bagahabwa uburezi n’uburere bifite ireme kuko badateze gutenguha abazabagana.

Yagize ati “Ubundi mu burezi hari amashyiga atatu. Abana, ababyeyi natwe abarezi. Turasaba ababyeyi rero kutima amahirwe abo bana babatuzanire tubarere kuko turi abarezi, turi ababyeyi kuko dufite abana kandi abazatugana bazabona ko batibeshye.”

Umuyobozi Mukuru wa Wisdom Schools yijeje ababyeyi bifuza kuharerera ko batazabatenguha ku burezi bufite ireme

Ibyiciro by’amashuri ya Wisdom Schools mu mashuri yisumbuye birimo icyiciro rusange n’icyiciro cy’abiga mu mashami yose ya Siyansi (Sciences) aho umwana uharangije wese abona amanota amwemerera gukomeza muri kaminuza ndetse hari n’ababa bafite amahirwe yo gukomereza amashuri yabo mu mahanga.

Umwihariko wa Wisdom Schools ni uko abana baharererwa batozwa gukora cyane no gufata neza ibikoresho byabo, kurya neza kuko ibihingwa byinshi bikenerwa babyiyezereza, kunywa amata y’inka biyororeye, ubusitani bwiza bwo mu bigo bufasha abana kuruhuka no kwigiramo byinshi ibibuga by’imikino n’imyidagaduro bihagije ndetse itegura egura abana gukora ibizamini bya Leta ndetse n’ibizamini mpuzamahanga.

Bafite kandi laboratwari zigezweho zibafasha gushyira mu bikorwa ibyo biga kuko mu gihe cy’umwaka umwe gusa uwaharerewe aba azi gukora isabune z’ubwoko bwose, amarangi ndetse n’amavuta, imodoka zibafasha mu ngendo zirimo n’ingendoshuri bajya kureba ibyo bize mu bitabo ndetse bakagira umwihariko wo gutoza abana kubaha Uwiteka Imana Umuremyi wa byose no gukunda Igihugu yabahaye.

- Advertisement -

Mu gushimangira uburere n’uburezi bufite ireme butangirwa muri Wisdom Schools, ku bana bose ariko cyane cyane ku biga mu mashuri yisumbuye, nta mwana w’ikirara uhaboneka kuko batozwa disipiline iri hejuru ariho bashishikariza ababyeyi kubasura bakirebera.

Hagamije gusubiza umusabe bw’ababyeyi batuye hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo, Ishuri Mpuzamahanga rya Wisdom School ryagabye amashami Vunga, Kanzenze, Rubengera, Ngororero, Nyamasheke, Runda, Muyumbu, Nyagasambu, Rwamagana, Kayonza, Kabarore, Kiramuruzi na Nyagatare yiyongera kuya Musanze, Burera, Mukamira na Rubavu.

Wisdom School yafunguye imiryango mu mwaka wa 2008, kuva yatangira gukora ibizamini bya Leta mu 2012, imaze kohereza abanyeshuri barenga 2000 mu bigo byiza bya Leta, abandi bagiye boherezwa kwiga mu mahanga kandi kuva icyo gihe abanyeshuri bose bakoze baza mu cyiciro cy’indashyikirwa ariho bahera basaba abanyeshuri n’ababyeyi kubagana bagahabwa uburezi bufite ireme kuko imyanya ihari kandi nta gihe batakira abifuza kubagana.

Wisdom School isaba ababyeyi bose kudatesha abana babo amahirwe kuko yo kuyigamo kuva mu mashuri y’inshuke kugeza muyisumbuye S6 kuko batanga uburezi n’uburere bifite ireme bakabyigisha neza mu ndimi z’Ikinyarwanda, Igifaransa, Igiswahili, Icyongereza n’Igishinwa.

Wisdom Schools yakira abana bose baturuka ku Isi hose aho bashishikariza ababagana ko babasura ku rubuga rwabo rwa Wisdomschoolsrwanda.com cyangwa bakabahamagara kuri 0788478469, 0782407217 na 0784188101 bagahabwa ibisobanuro birambuye.

Abanyeshuri ba Wisdom Schools batozwa gukora ibyo baba bize mu magambo
Abanyeshuri ba Wisdom Schools bahabwa umwanya uhagije wo gukora ubushakashatsi ku byo abahanga bavumbuye
Abanyeshuri Wisdom Schools bitabira amarushanwa mpuzamahanga bakayatsinda
Wisdom School ifite ibyumba bihagije byo kwigiramo biyirinda ubucucike bw’abanyeshuri