Abakinnyi ba AS Kigali y’Abagore baratura imibi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali Women Football Club, bwakoze abakinnyi mu ntoki nyuma yo kumara amezi abiri batazi umushahara.

Mu minsi ishize, humvikanye amakuru yavugaga ko abakinnyi ba AS Kigali WFC, bahagaritse imyitozo kubera kudahabwa umushahara.

Ibi bikimara kuba, ubuyobozi bw’ikipe burangajwe imbere na Mutuyeyezu Marie Josée, bwahise butangira gushaka ibisubizo kugira ngo abakinnyi batava mu mwuka wo gushaka intsinzi.

Amakuru yizewe UMUSEKE wamenye, ni uko buri mukinnyi yahawe ibihumbi 100 Frw byo kuba yifashisha mu gihe hakegeranywa ubushobozi bwo guhemba ibirarane by’imishahara y’amezi abiri yari agezemo.

Mu gihe buri mukinnyi yahawe ingano ya yo mafaranga, abatoza bo bahawe ibihumbi 150 Frw kuri buri umwe.

Abakinnyi ndetse n’abatoza, bijejwe ko mu gihe cya vuba, bazahabwa andi mafaranga mu yo bafitiwe n’ikipe ndetse bagahabwa n’uduhimbazamusyi twose baberewemo.

Iyi kipe mu minsi ishize, yavugaga ko itigeze ihabwa uduhimbazamusyi tw’imikino irimo uw’Igikombe cy’Amahoro yatwaye itsinze Rayon Sports WFC n’uwa Super Coupe.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ni yo imaze kwegukana ibikombe byinshi bya shampiyona (13).

 

- Advertisement -
Abakinnyi ba AS Kigali WFC barimo kumwenyura

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW