Abanyamuryango ba Kiyovu basabiye Juvénal gufungwa

Mu Nama y’Inteko Rusange yahuje Abanyamuryango n’abakunzi b’ikipe ya Kiyovu Sports, basabiye Mvukiyehe Juvénal gufungwa ndetse akamburwa Ubunyamuryango bw’iyi kipe.

Kuri uyu munsi ni bwo habaye Inama y’Inteko Rusange isanzwe yahuje Abanyamuryango n’abakunzi ba Kiyovu Sports.

Ni Inama yari igamije kuganira ku bibazo biri mu muryango w’iyi kipe yo ku Mumena, cyane ko harimo byinshi bishingiye ku mikoro.

Ubwo Abanyamuryango bari bahawe ijambo ngo batange ibitekerezo byubaka ikipe ya bo, ntibaciye ku ruhande kuko bahise basaba ubuyobozi bwa bo gukurikirana Mvukiyehe Juvénal wahoze ayobora iyi kipe, bakamujyana mu Butabera ndetse akanamburwa Ubunyamuryango bw’Urucaca.

Abavuze ibi, babishingira ku bibazo byinshi Mvukiyehe yasize muri iyi kipe, byiganjemo iby’amikoro make byanatumye itakaza abakinnyi beza yari ifite.

Uyu muyobozi waguze ikipe ya Rugende FC akayita Addax SC, ntiyigeze agera muri Nteko Rusange.

Yayoboye Kiyovu Sports mu myaka itatu ishize, ndetse yongera gutuma iyi kipe itsinda abakeba barimo Rayon Sports na APR FC zari zimaze imyaka myinshi zarayigaruriye.

Abanyamuryango ba Kiyovu basabiye Mvukiyehe Juvénal gufungwa akanamburwa Ubunyamuryango bw’iyi kipe

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW