Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Abasore n’abakobwa babana mu nzu imwe barakekwaho ibikorwa bibi
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Abasore n’abakobwa babana mu nzu imwe barakekwaho ibikorwa bibi

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND 17/11/2023 2:28

Abasore bane n’abakobwa bane babana mu nzu imwe mu Karere ka Muhanga, batawe muri yombi bakekwaho ubujura burimo gutobora inzu z’abaturage ndetse no kwambura abaturage utwabo ku muhanda.

Amakuru y’ifatwa ry’aba basore n’inkumi bakekwaho kujujubya abaturage no guteza umutekano muke mu baturage yamenyekanye nyuma y’uko basanzwe mu nzu babanagamo uko ari umunani iherereye mu Mudugudu wa Rugarama, Kagari ka Gifumba, Umurenge wwa Nyamabuye.

Ikinyamakuru Imvaho Nshya kivuga ko  bafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage bemeza ko abo basore n’inkumi bakiri mu myaka iri munsi ya 25 bafite imyitwarire idahwitse.

Abamaze gutabwa muri yombi harimo Habumuremyi Elisa ufite imyaka 24, Jyamubandi Gibril  ufite imyaka 23, Ndagiwenimana Patrick ufite imyaka 15, Hakuzimana Bonane ufite imyaka 20, Uwase Lindah ufite imyaka 16, Uwamahoro Clemence ufite imyaka 18, Niyoyabishatse Lydie  ufite imyka 17 na Tuyishimire Jeannette ufite imyaka 18.

Bagitabwa muri yombi basatswe basanganwa bimwe mu bikoresho bikekwa ko ari byo bari bamaze igihe biba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Nshimiyimana Jean Claude, yemeje aya makuru ko aba basore n’inkumi batawe muri yombi bagashyikirizwa izindi nzego zo kubagenzaho ibyaha.

Yagize ati “Bamwe muri aba basore n’abakobwa  batawe muri yombi bakaba bakurikiranyweho bimwe mu byaha bakoraga birimo gucukura inzu,  gutega abantu no kubashikuza ibyo bafite, ubusinzi bukabije no kurwanya Inzego z’umutekano mu gihe basakiranye na zo bari mu byaha”.

Gitifu Nshimiyimana avuga ko umuturage wese winjiye mu Mudugudu yandikwa mu ikayi kugira ngo amakuru amenyekane ariko hakaba hari abaturage bamwe bacumbikira abantu batanditse ndetse bakirirwa baryamye nimugoroba bakabyuka bakajya gucuza abaturage utwabo.

Yagize ati“Buri Mudugudu ugira ikayi yandikwamo abantu bose bahinjiye bahaba nabahagenderera kugira ngo ayo makuru yose abikwe n’iyo uwaharaye agiye dusaba ko yandukurwa, ariko dufite abacumbikira abantu ntibandikishwe kandi banagenda ntibandukurwe cyangwa hakaba n’abandi usanga birirwa mu bipangu byagera nimugoroba bakabyuka bakajya mu mujyi gushaka abo bambura ntabwo dushobora kubihanganira.”

- Advertisement -

Hashize iminsi abaturage batuye mu Mujyi wa Muhanga ndetse n’abahakorera bemeza ko ibisambo byongeye kubajujubya .

UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Guverinoma y’u Rwanda yamuritse Inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga

Umugabo wacukuye icyo mu nzu ye “ari kubibazwa”

Abaturage bateye amabuye kugeza apfuye umugore “bavuga ko yaroze abana babiri”

M23 igiye gufata ibice byarimo ingabo za Kenya zari muri Congo

Tora IZABAYO Clementine intumwa nyayo ku mwanya w’umujyanama rusange

TUYISHIMIRE RAYMOND 17/11/2023 2:34 17/11/2023 2:28
Share
Inkuru ibanza RDC: Mu bice birimo imirwano nta matora azaba-Tshisekedi
Inkuru ikurikira Umunyamakuru Manirakiza Theogene yarekuwe by’agateganyo
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Guverinoma y’u Rwanda yamuritse Inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru
Umugabo wacukuye icyo mu nzu ye “ari kubibazwa”
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Abaturage bateye amabuye kugeza apfuye umugore “bavuga ko yaroze abana babiri”
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
M23 igiye gufata ibice byarimo ingabo za Kenya zari muri Congo
Afurika Amahanga Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Guverinoma y’u Rwanda yamuritse Inkoranyamagambo y’ururimi rw’amarenga
03/12/2023 4:28

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?