Abatoza bakumiriwe gukorera Licence B CAF baratakambira Ferwafa

Nyuma y’ibyo abatoza babonye nk’amananiza yo kubakumira gukorera Licence B CAF, baratakambira inzego zireberera umupira w’amaguru mu Rwanda n’izindi bireba.

Mu minsi ishize, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Rwanda, Ferwafa, ni bwo ryatangaje ko abatoza bafite Licence C ya CAF, bagiye guhugurirwa kubona Licence B CAF.

Ni amahugurwa azatangira tariki ya 11 Ukuboza uyu mwaka. Abazakora aya mahugurwa, bazakora amasomo(Modules) atanu. Azakorwa n’abagabo n’abagore basanzwe ari abatoza bafite Licence C CAF.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rya Ferwafa, isomo rya Mbere rizigwa tariki ya 11-16 Ukuboza 2023.

Isomo rya Kabiri rizigwa tariki 15-19 Mutarama 2024. Irya Gatatu rizigwa tariki 5-10 Gashyantare 2024. Irya Kane rizigwa tariki 26 Gashyantare kugeza tariki 3 Werurwe 2024, mu gihe isomo rya Gatanu rizigwa tariki 18-23 Werurwe 2024.

Kimwe mu byo abatoza nafashe nk’imbogamizi yo kubakumira, ni amafaranga ibihumbi 500 Frw byasabwe buri wese wifuza kuzakora aya mahugurwa.

Abaganiriye na UMUSEKE, baratabaza kuko babona kubasaba ibihumbi 500 Frw ari ukubabangamira mu buryo bwo gushaka kubimpa amahirwe yo gukorera iyi Licence B CAF.

Bati “Ni gute usaba abantu ibihumbi 500 kandi ubumenyi baje gushaka na bo bazabuha Igihugu? Ibi ni ukunaniza abantu rwose.”

Undi ati “Reba imyaka tumaranye Licence C CAF, warangiza ukananiza abantu kuri ruriya rwego. Turasaba inzego bireba ngo zidufashe bareke dukorere ibyangombwa twemerewe.”

- Advertisement -

Abavuga ibi, banabikomoza ku kuba hari hashize imyaka isaga umunani nta Licence B CAF ikorerwa mu Rwanda nyamara ubusanzwe umutoza ufite Licence C CAF, aba agomba gukorera B nyuma y’imyaka ibiri ayibonye.

Abatoza bavuga ibi kandi, bakomeza basaba Ferwafa ko yari ikwiye gutuma abafite izi Licence (B CAF) baba benshi kugira ngo barusheho gutanga ubumenyi.

N’Abafite Licence D bamaze kuba benshi
Abatoza barabona gusabwa ibihumbi 500 Frw nk’imbogamizi
Itangazo rya Ferwafa risaba abatoza kuzakorera Licence B CAF

HABIMANA SADI/UMUSEKE.RW