Abatujwe mu Mudugudu wa Kaniga basabwe kwita ku nzu bubakiwe

Mu muhango wo gutaha Umudugudu wa Kaniga wubatswe n’umushinga Green Gicumbi mu karere ka Gicumbi , Minisiteri y’ibidukikije yasabye abawutujwemo gufata neza inzu bahawe ndetse no kugira uruhare mu iterambere ryabo.

Umushinga wa Green Gicumbi urimo gutera inkunga imiryango itishoboye ituye ahantu hashobora kwibasirwa cyane kugira ngo babone amazu meza nk’uburyo bwo kurokora ubuzima bwabo bugeramiwe n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe nk’isenyuka n’izindi ngaruka bifitanye isano.

Ni muri urwo rwego, Green Gicumbi kugeza ubu umaze kubaka inzu 100 zizakira imiryango 100 itishoboye yimuwe mu turere dukunze guhura n’ibyago byinshi byo kwibasirwa n’ibiza.

Kugeza ubu, imiryango 40 imaze gutuzwa mu Murenge wa Rubaya naho indi 60 igomba kwakirwa mu Murenge wa Kaniga.

Mu ijambo rya Minisitiri w’ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yavuze ko bifuza ko iyi miryango iharanira kwiteza imbere.

Ati “Turifuza ko mwazafata neza izi nzu mwubakiwe kandi mugaharanira kwishakamo ibisubizo n’ubushobozi bwo gusigasira ibyiza nk’ibi muba mugejejweho na Leta y’u Rwanda, ku isonga iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.”

Minisitiri w’ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yakomeje avuga ko leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kubungabunga no kurengera ibidukikije mu rwego rwo kurushaho guhangana n’ingaruka zikomoka ku
mihindagurikire y’ibihe.

Ati “Ibi byose, Leta ibikora kugira ngo ifashe abaturage kugera ku iterambere rirambye n’ubuzima bwiza, barushaho kubaka ubukungu burambye kandi bubasha guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.”

Umwe mu baturage bubakiwe inzu mu mudugudu wa Kaniga, Mbonigaba Benoit yatangarije UMUSEKE ko yishimye cyane kuba yarabashije kubona amahirwe yo kubakirwa inzu yo kubamo kuko iyo yarasanze afite yarahirimye.

- Advertisement -

Ati “Inzu nabagamo yari yarahirimye inshuro zirindwi bakagenda basana ariko bigeraho iza guhirima burundu kubera imvura kuko twari dutuye mu manegeka. Bakimbwira ko umubyeyi wacu Paul Kagame yatwubakiye inzo kuri njye yabaye nk’inzozi kuko numvaga ari ukubeshya.”

Umushinga wa Green Gicumbi watewe inkunga na Green Climate Fund, Ikigega cy’Isi gishinzwe gutera inkunga imishinga yo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe binyuze muri FONERWA.

Bamwe mu baturage borojwe Inka

Hatewe ibiti mu rwego rwo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe
Minisitiri w’ibidukikije Dr. Mujawamariya Jeanne d’Arc yasabye abatujwe muri uwo Mudugudu guharanira kwigira

Abaturage basabwe kwita ku nzu bahawe

 

Daddy Sadiki RUBANGURA
UMUSEKE.RW i Gicumbi