Abitabiriye irushanwa ryatangijwe  na Jack Ma bakabije inzozi

Abanyarwanda bitabiriye  irushanwa ryitwa ‘Africa’s Business Heroes, ABH’,  rifasha ba rwiyemezamirimo bato gukabya inzozi, bashimye ayo bahirwe bahawe, bavuga ko ryabagejeje kuri byinshi.

ABH ni gahunda y’ubugiraneza yashyizweho n’Umuryango w’umuherwe w’Umushinwa (Jack Ma Foundation),  na Alibaba Philanthropy byo mu Bushinwa  igamije gushakisha abafite impano ya barwiyemezamirimo no kwizihiza ibikorwa byabo ku mugabane wa Afurika, ikaba inagamije guteza imbere ubumenyi mu kwihangira imirimo.

Babitangaje mu gihe kuva kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Ugushyingo habaga kurebwa abahize abandi inama  ya Africa’s Business Heroes grand finale .

Ni mu gihe ku wa 24 Ugushyingo hazahembwa abahize abandi mu minshinga myiza irusha indi.

Christelle Kwizera ni rwiyemezamirimo washinze ikigo Access Water Rwanda.

Mu  2019 yegukanye igihembo cya Alibaba binyuze mu mushinga Africa’s Business Heroes (ABH), ahabwa ibihumbi 100 by’amadolari (asaga miliyoni 100FRW).

Umushinga We wibanda ku gutunganya amazi y’isoko no kuyageza ku miryango ituye mu byaro, ukanafasha abaturage gufata amazi y’imvura.

Umushinga wa Kwizera umaze gufasha abantu basaga ibihumbi 100 babasha kugerwaho n’amazi meza buri munsi.

Intego ye ni ukugera ku bantu miliyoni 30 bo muri Afurika mu myaka 10 iri imbere, no kugeza amazi meza ku bantu ibihumbi 30 bo mu bihugu bitatu byo muri Afurika harimo n’u Rwanda mu 2024.

- Advertisement -

Uyu avuga ko kuva yakwitabira Africa Busines Heroes yagutse ibitekerezo byatumye akabya inzozi.

Ati “Sinavuga ko nari mbyiteze ariko sinumvaga ko bitashoboka. Kuko iyo utangiye ubucuruzi uba uzi umugambi ufite kandi ko hagomba kuboneka abagufasha mu nzira. Ntabwo narinzi ko aba ba Africa Business Heroes bagomba kuboneka ariko narinziko nshobora guhura n’abamfasha “

Agira inama  urubyiruko rugitangira kwihangiro umurirmo ati “Bitegure ibibazo byinshi ariko bahangane na byo. Ugiyemo abizi ahangane na byo bizamwungukira.”

Murenzi Kirenga Arsene wari witabiriye inama ya Africa Business Heroes summit itangarizwamo ba rwiyemezamirimo batsindiye ibihembo, avuga ko asanzwe afite ikigo gifasha ba mukerarugendo bityo ko ari umwanya mwiza wo kuhakura amasomo.

Ati “ Naje kunguka, guhura n’abantu basanzwe bakora ubucuruzi mu Rwanda no muri Afurika. Icya mbere ni ukuza ngo umenye aho wakura mahirwe yo gukora ubucuruzi. Rero iyo uje mu nama nkizi ugenda wunguka byinshi. Isomo binsingiye hari amahirwe ahari. Aho wagenda ukerekana ibyo ukora ukaba watangira ibikorwa byawe.”

Ukuriye  u bufatanye na porogarame ya Africa Business Heroes, Zahra Baitie-Boateng, avuga ko iyi gahunda ifasha  urubyiruko kurushaho kubona uko rutangira kwihangira imirimo nk’imwe mu mbogamizi bakunze kugaragaza.

Ati :” Iyi gahunda ni ingenzi ku rubyiruko kuko irufasha kubona amafaranga atuma baba ba rwiyemezamirimo,(grant), amahugurwa n’ubujyanama.”

Zahra Baitie-Boateng akomeza agira ati“Ndashishikariza urbyiruko kugerageza amahirwe, rugasaba ko rwakwinjira mu marushanwa kuko bizabafasha kugira  byinshi bakemura mu buzima bwabo.”

Uyu avuga ko mu myaka itanu Africa Business Heroes, imaze itangire yagiye ifungurira imiryango ba rwiyemezamirimo bato kandi hari byinshi byagezweho.

Ati “Twageze kuri byinshi. Dufite ba rwiyemezamirimo bagera kuri 50 bavuye mu  bihugu 52, hamaze gutangwa arenga miliyoni zirenga 150 z’amadolari.Kandi hanahanzwe imirimo myinshi igera 123000 mu buryo butandukanye.”

Yongeraho ko mu mirimo yahanzwe, 42% ari abagore

Zahra Baitie-Boateng avuga ko  bafite intumbero yo gutuma ba rwiyemezamirimo   barushaho kwigira.

Abiganjemo urubyiruko bo muri Afurika bitabiriye inama ya Afruca Busines Heroes itangirwamo ibihembo by’abafite imishinga myiza kurusha abandi
Baitie-Boateng asanga ari amahirwe urubyiruko rwahyiriweho yo kwiteza imbere

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW